Umupasitoro yabitse umurambo w’umwana we iminsi 10 ategereje ko amusengera akazuka
Umugabo witwa Kieti Mwangangi wo muri Kenya yatahuweho ko yari amaranye umurambo w’umwana we iminsi 10 yaranze kumushyingura ategereje ko azazuka akongera akaba muzima.
Umukuru w’umudugudu Mwangangi atuyemo yavuze ko yahurujwe n’abaturanyi ba pasitoro bamubwiraga ko mu nzu baturanye hamaze iminsi haturuka umunuko ukabije ubabangamiye. Gusa ngo ntibigeze batekereza ko waba ari uw’umuntu wapfuye.
Uwo mukuru w’umudugudu yageze muri urwo rugo agasanga umurambo w’umwana w’imyaka 11 wari utwikirijwe uburingiti, aworosoye agasanga waratangiiye gushanguka. Yahise abimenyesha inzego za police ya Kenya, zijya gutwara umurambo.
Se w’umwana wiyita umupasitoro w’idini ritazwi ngo yavuze atajijinganya ko banze gushyingura umwana wabo bakomeza gusenga bibwira ko azazuka bagakomeza kubana. Uwo mugabo asanzwe afite umugore n’abandi bana 4.
Ubwo polisi yazaga gutwara umurambo w’umwana bategetse se kumuterura akamushyira mu modoka, abaturanyi ngo baguye mu gahubi kuko umurambo wari washangutse rwose. Umwe mu baturanyi yagize ati “Aya ni amahano atugwiriye twese, niba dufite abatuyobora mu masengesho b’injiji bigeze aha.”
Mwangangi yongeye gushimangira n’imbere ya polisi n’abanyamakuru ko atakoze amakosa. Yagize ati “Na n’ubu umwana wanjye bamutwaye ku gahato n’amategeko ya polisi, ariko ndacyafite icyizere cyose ko ninkomeza gusenga umwana wanjye azazuka, ibyo Imana nsenga yarabimbwiye.”
Ikinyamakuru The Standard dukesha iyi nkuru ntikivuga niba abaganga baramenye icyo umwana yazize nyacyo, cyangwa se niba uyu mupasitoro w’ukwemera gutangaje yarahawe ibihano.
Ahishakiye Jean d’Amour
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
NAGIRANGO MBASABE KO MWAJYA KURI WALL YANYU MWAZAJYA MUTUBWIRA NO KUMAKURU YA SHOW BIZZ,SAWA THY.