Umunya Mexikekazi aritegura kubyara impanga z’abana icyenda

Karla Vanessa Perez ukomoka muri Mexique ari mu bitaro aho ategerereje kubyara impanga z’abana icyenda, abakobwa batandatu n’abahungu batatu, azibaruka tariki 20/05/2012, nk’uko bitaganywa n’abaganga.

Uyu mugore yatangarije itangazamakuru ko kugeza ubu atarahitamo amazina azita abana be, ariko ko yizeye ko azabyara neza. Ati: “Haracyari kare, gusa mbere ya byose ndizera ko bizagenda neza!

Abo bana uko ari icyenda baramutse bashoboye kubaho bose, Karla Vanessa Perez yaba aciye agahigo ko kubyarira rimwe abana benshi.

Mu mwaka 1971, umugore w’umunya Asitiraliya na we yabyaye impanga z’abana icyenda cyakora babiri bapfa bavuka undi umwe aza gupfa nyuma y’ibyumweru bitandatu.

Undi mugore urubuga rwa internet www.7sur7.be dukesha iyi nkuru rutavuga inkomoko ye, mu 1999 nawe yabyaye impanga z’abana icyenda ariko ntihagira n’umwe ushobora kubaho igihe kirenze amasaha atandatu.

Karla yari asanzwe ari umubyeyi w’abana bane, umuhungu w’imyaka ine n’impanga eshatu yabyaye mu kwezi kwa 11/2011. Bisobanuye ko hari hashize amezi atandatu gusa abyaye izo mpanga eshatu.

Niyonzima Oswald

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka