Umuntu muremure ku isi ntagikura
Umuntu muremure ku isi witwa Sultan Kosen ubu nta gikura, bikaba bibaye nyuma yuko abaganga bamuvuye indwara yatumaga akura bidasanzwe.
Sultan Kosen wo mu gihugu cya Turukiya afite uburebure bwa metero ebyiri na santimetero 51 ku myaka 29 y’amavuko gusa.

Dr. Jason Sheehan avuga ko Sultan yari arwaye indwara yitwa Acromegalie, ni indwara ituma umuntu agumya gukura bidahagarara.
Ati “bisanzwe bizwi ko umuntu agira igihe cyo gukura ariko bikagera aho bigahagarara uyu Sultan we siko byagenze kuko kugera na nubu yari agikura, ariko noneho twabashije guhagarika indwara yari arwaye”.

Uyu muganga avuga ko hari hashyize imyaka ibiri abaze Sultan mu bwonko bwe kugira ngo ahagarike ikintu cyateraga gukura kudasanzwe ku wo musore. Iyo ndwara ye ni indwara yibasira ubwonko ikaba iterwa nibyo bita tumeurs.
Bitewe n’ingano ya Sultan n’uburyo ateye, biramusaba gukomeza kuvurwa ku bundi buryo budasasanzwe, ariko ngo nta kibazo kijyane n’imikurire azongera kugira.

Sultan Kosen yabaye icyamamare ubwo yahabwaga igihembo na Guiness de Record mu mwaka wa 2009 nk’umuntu muremure ku isi, uwo mwanya akaba yarawukuyeho umushinwa witwa Bao Xishun nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru The Sun.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo ( 10 )
Ohereza igitekerezo
|
KOMUTANSU BIZA
ARIKO YARAVUNITSE
UYU MUNTU NI MUREMURE KBS
Twishimiye ibyiza mutugezaho tx
ubu ni ubuhangange bw’Imaa rwose!!!!!!
Ni muremure kabisa ! Musumbaho gato !!
ariko mbere yo gutanga igitekerezo mwagiye mubanza mugasoma neza inkuru. umwe ngo nta burebure bashyizeho kandi niyo nteruro ya mbere babanjirijeho bavuga inkuru. undi ngo no mu rwanda wamubona. wamubona hehe se? mu Rwanda wigeze uhabona umuntu wa metero ebyiri n igice zirenga/ ndumva harimo n ubujiji bwinshi muri comments zanyu.
well, ndishimye cyane kuri iyi nkuru
kuri ino si turiho ntago twese tugomba kungana- kureshya,
hagomba kubaho abantu bagufi n’abarebare ndetse n’abarebare cyane
imana irema umuntu nta formule yigeze ikoresha kuburyo abantu bose bagomba guhura(kungana,no gusa)
so i am so excited to know this information and thanks to this
ariko se, ko mutatubwiye uko areshya?
Ntekereza ko n’uwazenguruka Urwanda ashobora kubona umuntu ureshya atya. kuvuga rero ko ari muremure kwisi ni ugukabya kuko nta bushakashatsi buhambaye buba bwakozwe.Ni kimwe na byabindi usanga bavuze ngo umuntu ukuze kurusha abandi kwisi, hariya baba bakabije kuko ushobora no kubona abamuruta wakoze neza ubushakashatsi.
WELL DONE
URABYIVUGIYE UTI " NTEKEREZA KO "
HHHHH