Umugore yabyaye uruhinja rusa n’ingagi
Umubyeyi ukomoka mu gihugu cya Nigeriya ahitwa Kargo kuwa mbere w’iki cyumweru yibarutse uruhinja rufite isura y’ingagi nyuma y’igihe gito ruhita rwitaba Imana.
Uyu mugore ukomoka mu giturage cya SabonIcel yafashijwe n’abaganga kuva yagera ku Bitaro bya Kargo kugeza abyaye ariko ntiyibaruka umuntu nk’uko bisanzwe abyara igisimba gisa nk’ingagi.
Uwo mugore akibona ibimubayeho agahinda karamurenze asuka amarira. Muganga wamufashije kubyara avuga ko yageze kwa muganga 7h30 za mugitondo bamwitaho uko bakwiye biragira yibarutse uruhinja rusa nk’igisimba.
Ngo icyamutangaje ni isura y’uruhinja yibarutse, igice cyo hasi asa n’umuntu mu gihe igice cyo hejuru ari ingagi; nk’uko urubuga www.mpekuzi.com rubyandika.
Mu minsi ishize, mu Karere ka Rubavu havuzwe umugore wabeshye ko yabyariye mu nzira ajya kwa muganga igisimba gisa n’urukwavu, abaganga bakabyamaganira kure bemeza kuko ngo bidashoboka.
Polisi yakoze iperereza isanga uwo mugore utabyaraga yarafashe urukwavu akarubaga ashaka kubeshya umugabo we ko yabyaye ariko abyara igisimba.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo ( 13 )
Ohereza igitekerezo
|
Birababaje ariko nikuminsi yanyuma kandi simpamya niba koko ibi bibaho.