Umuganga yakuye mu nda y’umurwayi amagarama 600 ya cocaine
Umurwayi wari ufite ikibazo cyo kuribwa mu nda ku buryo bukomeye yagiye kwa muganga mu birwa bya Saone et Loire , bamubaze basanga afite mu nda ye igipfunyika cy’amagarama 600 y’ikiyobyabwenge gikomeye kandi gihenda cyane kizwi nka cocaine.
Ibitaro bya Creusot yabagiwemo ni byo byatangaje iyi nkuru mu ntangiriro z’iki cyumweru ariko byirinda gutangaza umwirondoro w’uwo murwayi; nk’uko ikinyamakuru Le Point dukesha iyi nkuru kibitangaza.
Ubuyobozi bw’ibitaro bwahamagaye polisi yo muri ako gace kugira ngo atazatoroka nakira ni bwo ihise ishyiraho uburinzi.
Uburyo bwo kumira ibiyobyabwenge ngo babashe kubigeza i Burayi cyangwa n’ahandi ku isi bukunda gukoreshwa n’ababicuruza kugira ngo babashe guca mu rihumye abashinzwe umutekano ku bibuga bw’indege.
Ikiyobwabwenge cya cocaine kigurishwa agatubutse gihingwa cyane cyane mu bihugu by’Amerrika y’Amajyepfo bigacuruzwa muri Amerika, i Burayi n’Asiya binyuze mu bihugu by’Afurika.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|