Umugabo munini ku isi yatakaje ibiro 300
Umwongereza witwa Paul Mason ufite imyaka 51, ubu amaze kugabanukaho bibiri bya gatatu by’ibiro yari afite kuko yatakaje ibiro 300.

Paul Mason mbere yari afite ibiro 450, anafite agahigo ko kuba umugabo uremereye kurusha abandi ku isi. Ariko ubu amaze guta ako gahigo, kuko ubu asigaranye ibiro 158 gusa, nyuma yo kubagwa igifu cye.

Uyu mugabo unifuza ko bamubaga bagakuraho zimwe mu nyama zigize umubiri we ubu ari kwimenyereza ubuzima bushya bwo kuba muto, ubu akaba ategereje irindi bagwa azakorerwa n’abaganga mu minsi ya vuba aho biteganyejwe ko bazamukuraho zimwe mu nyama zigize umubiri we kugira ngo abashe kugenda neza bitamubangamiye.

Uyu mugabo yamaze imyaka irenga 20 atava iwe kubera ibiro byinshi cyane afite.Yafataga ifunguro ryikubye inshuro icumi ku ifunguro rigenewe umuntu usanzwe. Kugeza ubu abasha kugenda akoreresheje akagare k’abamugaye nk’uko bitangazwa n’urubuga rwa 7s7.be.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
uwomugaboarihariye
Gusa birandenze tous bibaye byiza mwatubwira niba affite umugore.Ese baryamana gute? uyumugabo aratangaje pe!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!