Ubwongereza: Yahisemo kugenda mu isanduku ku munsi w’ubukwe bwe
Jenny Buckleff, Umwongerezakazi w’imyaka 58 mu rwego ngo rwo kukora ubukwe budasanzwe, ku munsi wo gusezerana n’umugabo yahisemo kugenda mu isandu yahisemo kugenda mu isanduku y’umukara ifunze ikururwa na moto aho kugenda mu modoka nziza nk’uko abandi babigenza.
Hari mu mpera z’icyumweru ubwo uyu Jenny wakoze igihe kinini muri kampani ikora akazi kajyanye no gushyingura abapfuye yatunguraga abantu aho kugenda ku ifarasi cya mu modoka agahitamo kwigendera mu isanduku uboshye uwapfuye.

Mbere yo gukora aka gashya ariko Jenny ngo yari yabwiye umugabo we uko azagera aho bari busezeranire. Icyakora ngo abatumirwa bo ntiyari yababwiye ku buryo ngo babibonye bakumirwa.
Umukobwa wa Jenny witwa Jade, akaba afite imyaka 27, yabwiye igitangazamakuru The Mirror ati « Kuza mu isanduku navuga ko bisa n’ibikocamye, ariko n’ubundi mama ntajya akora ibisanzwe. Atangira kubivuga natekerezaga ko yikinirira, ariko… »




Marie Claire Joyeuse
Ibitekerezo ( 7 )
Ohereza igitekerezo
|
We ingororano ye yamaze kuzironka,kdi nanjye bimfashije kumenyako isi ishaje.
yaberetse ikosora pe!!!!!!! aarikose nibikibyateye haa nimana izbibamo.
Icyi ni kimwe mubyerekana ko ari ibihe byanyuma umutima nama ntawo bagira ni abo gusabirwa!!!
yewe ntamakuru kabisa nyamara uwomugore sigusa ;ubwose ibintu nkibyo byamumariye iki ahubwo ;ashobora kuba afite ikibazo mumutwe kuko ntamuntu muzima wakora ibyo
kbs itandukanyirizo ryi kosora
haricyo mwongera kuvuga iyi niminsi yanyuma ibyabandi batinya u
wo abiha agaciro
Birasekeje Sana!!!!!!!!!!!!!!