Ubuyapani: Umuherwekazi arashinjwa kwica abagabo be kubera gukunda amafaranga

Umugore w’umuherwekazi ufite imyaka 67 y’amavuko wo mu gihugu cy’Ubuyapani, kuri uyu wa gatatu tariki 19 Ugushyingo 2014 yatawe muri yombi akekwaho kwivugana uwa kane mu bagabo be barindwi bamaze gutabaruka akoresheje uburozi bwa siyanire (cyanure).

Ibiro Ntaramakuru byo mu Buyapani Jiji Press byatangaje ko nyakwigendera, Chisako Kakehi, yari aherutse guhabwaho umurage wa miliyoni 800 z’amayeni (yens) zingana n’amanyarwanda miliyali enye na miliyoni 688 bikaba bikekwa ko uwari umufasha we yamwivuganye kugira ngo ayitwarire.

Jiji Press bivuga ko mu Kuboza 2013, Isao Kakehi yarwaye ku buryo butunguranye amaze amezi abiri gusa ashakanye na Chisako. Nyuma gato ngo yaje kwitaba Imana ariko ibizamini by’umurambo we bigaragaza ko mu maraso ye hari harimo uburozi bwo mu bwoko bwa syanure.

Bakeka ko ubwo burozi ngo yaba yarabuherewe muri resitora yari yafatiyemo ifunguro ry’umugoroba n’umugore we kuko ngo nyuma y’iryo funguro ari bwo yahise arwara ku buryo bw’amarabira.

Kwivugana abagabo be k’uyu muherwekazi w’Umuyapani ngo byatangiye mu 1994 ubwo umugabo we wa mbere yapfaga ku myaka 54 y’amavuko. Muri 2006, umugabo we mushya na we ngo yaje kuzira ubwandu bwo mu bwonko ku buryo butunguranye afite imyaka 69.

Umugabo we wa gatatu na we ngo yapfuye urupfu rubabaje muri 2008 ku myaka 75 y’amavuko nkuko ibiro ntaramakuru Jiji bikomeza bibivuga.

Muri 2008 na bwo inshoreke ye yitabye Imana mu gihe muri 2012 undi musore biteguraga kurushingana na we ngo yapfuye yari atwaye moto. Kuri uyu na we ibizamini ngo byari byabonye udusigisigi tw’uburozi bwo mu bwoko bwa cyanure mu maraso ye.

Uyu muherwekazi, kuri uyu wa gatatu akaba yaratawe muri yombi akekwaho kwivugana umugabo we wa nyuma ariko abigarama yivuye inyuma.

Umwe mu bakora iperereza ku rupfu rwa nyakwigendera agira ati “Turatekereza ko yaba yarabikoze kubera amafaranga.”

Polisi y’Ubuyapani ngo yahise itangira iperereza kugira ngo imenye niba ataba yaragize uruhare mu mpfu z’abandi bagabo be. Cyakora umwe mu bapolisi bari muri iryo perereza avuga ko bigoye kumenya uruhare yaba yaragize mu mpfu z’abagabo be ba mbere kubera ukuntu ngo bari bashaje.

Mu gihugu cy’Ubuyapani hasanzwe hazwi abagore bazwi nk’abapfakazi b’umukara cyangwa “veuves noires” kubera kwitwara nka bumwe mu bwoko bw’ibitangangurirwa by’ibigore bizwiho cyane kurya ibigabo mu gihe biri mu rukundo.

Niyonzima Oswald

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

turashaka nimero ya MUKAMAZIMPAKA

amani yanditse ku itariki ya: 24-11-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka