Ubushinwa: Umusore yakoze inzu imeze nk’igi rihagarara mu mwanya muto kuko ngo kubona ikibanza bigoye
Umusore w’umunyeshuri wo mu gihugu cy’u Bushinwa mu mujyi wa Pekin yakoze inzu ifite ishusho y’igi kandi ngo yoroshe gutwarwa nyuma yo kubona ko ngo kugira ikibanza cyo guturamo no guterekamo ibyo umuntu atunze ngo bihenze cyane muri uwo mujyi.

Ubusanzwe mu murwa mukuru wu Bushinwa, Pekin, ibibanza birahenda ku buryo bukabije. Bivugwa ko metero kare imwe ari akayabo k’amafaranga bita Euro ibihumbi 2100, ni hafi miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda.
Uku kuba bihenze rero ngo bituma atari buri wese ubona aho ahahagarika inzu uko ashatse kubaka. Ibi kandi ngo bijyana no kuba amacumbi akodeshwa bihenze cyane. Ibi ngo nibyo byatumye Dai Haifei w’imyaka 24 ashaka uburyo bwo guhangana n’icyo kibazo kandi adatanze amafaranga menshi ngo kuko ntayo yari afite.
<img25511|center>
Yagize ati “Nirwanyeho ku mafaranga make nari mfite nshakamo inzu. Inzu yanjye ni umwihariko kuko iteye nk’igi, ikaba ikozwe mu migano, ishobora kwimukanwa, kandi nta gikoni n’ubwiherero igira.
Asobanura ko icyamuteye gutekereza bigeze aho ari uko yagombaga gushaka igisubizo ku kibazo afite. Dat yagize ati “Ndi umukozi usanzwe wo mu rugo n’ababyeyo banjye ni uko. Barakuze cyane, ubu ntibakibasha kumfasha.
<img25512|center>
"Nagerageje kenshi kubasaba ko twakwigira mu cyaro guhinga, buri gihe bakansubiza ko bari gukora ibishoboka byose ngo bamfashe kubaka inzu no gushyingirwa. Ikintu batigeze bamenya, ni uko ukurikije umushahara wabo, byabatwara imyaka irenga 300 kugira ngo babe bangurira inzu bakananshyingira. Njye nashakaga kugira iwange bwite, uko haba hangana kose, hapfa kuba nticwa n
izuba kandi ntanyagirwa.”
Uyu musore ubusanzwe ni umunyeshuri wimenyereza umwuga mu byubwubatsi (architeture) yahise afata umwanzuro wo kwiyubakira inzu, nyuma yo kubiherwa uburenganzira n
ubuyobozi bw`umujyi.

Isosiyete Dai akoreramo ibyo kwimenyereza umwuga ikaba yarahise ifatiraho igitekerezo cyo gukora amazu menshi ahendutse muri buriya buryo, mu rwego rwo gufasha abakene badafite ubushobozi bwo kwigondera amazu asanzwe aboneka muri uwo mujyi.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
uyu mwana ndamwemeye peee!!!!
yishakira ibisubizo
ni umuhanga kabisa
Urumuntu w’umugabo kabisa