Uburebure bukabije bwatumye afungurwa mbere y’igihe

Umwongereza Jude Medcalf ufite imyaka 23, akaba afite uburebure bwa m2,20 yarekuwe kubera ko atakwirwaga aho yari afungiye.

Jude Medcalf yari yafunzwe kubera ko yari akurikiranyweho kwiba inshuro nyinshi, ndetse no kuba yari yateye ubwoba umukobwa bahoze bakundana amutunga imbunda y’igikinisho.

Nubwo yari yabaye afunzwe by’agateganyo, yafunguwe iminsi y’igifungo cy’agateganyo itararangira kubera ko atakwirwaga aho yari afungiye. Ntiyakwirwaga ku buriri , ndetse n’imyenda igenewe imfungwa ntiyamukwiraga.

Jude Medcalf afite indwara bita syndrome de Klinefelter ituma akura cyane.
Jude Medcalf afite indwara bita syndrome de Klinefelter ituma akura cyane.

Uretse kudakwirwa mu buroko, ngo n’uko abandi bafungwa bari bamubaniye biri mu byatumye afungurwa: bahoraga bamuserereza ndetse ngo hari n’abigeze kumukubita; nk’uko byatangajwe n’igitangazamakuru The Sun.

Ibi byose rero ngo ni byo byatumye umucamanza amurekura, hanyuma ahabwa igihano cyo kuzakora imirimo nsimburagifungo mu gihe cy’umwaka umwe, ndetse no gutaha kare (couvre-feu) mu gihe cy’amezi 6.

Ubu burebure budasanzwe Jude Medcalf abuterwa n’indwara bita syndrome de Klinefelter mu rurimi rw’igifaransa, ikaba ishingiye ku busembwa buba muri choromosome ze butuma akomeza gukura.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka