Uburangare bwatumye umukecuru amara imyaka 3 mu nzu idasakaye

Umukecuru Kabagema Anastasie utuye mu Kagari ka Kayenzi, Umurenge wa Bwishyura Akarere ka Karongi yababanaga n’akarima k’igikoni mu nzu yenda kumugwaho.

Kabagema w’imyaka 88, muri iyi nzu y’ibyumba bibiri n’uruganiriro idasakaye, yabanagamo n’umukobwa we ndetse n’abuzukuru 5, cyakora yayikuwemo kuri uyu wa wa 29/03/2016 nyuma yo gutabarizwa n’itangazamakuru.

Iyi nzu ngo yari ayimazemo imyaka igera kuri 3, akaba yarayubakiwe n’umugiraneza utarabashije kuyirangiza ngo ayisakare nyuma y’uko iyo yari asanzwe abamo isenyutse.

Avuga ko ababazwa no kubona gahunda zose ziza zireba abatishoboye zimucaho kandi ubuyobozi buzi ibibazo bye.

Ubwo twamusuraga muri iyi nzu kuwa 28 Werurwe 2016 yagize ati “Ndababaye kandi ikibazo cyanjye nakimenyesheje Mudugudu, arahazi hano ndetse na Gitifu w’Akagari yangezeho, iyo imvura iguye njya gushaka aho kugama, yagwa nijoro nkanyagirwa.”

Umuyobozi w’Umudugudu wa Ruhanda uyu mukecuru abarizwamo, yatubwiye ko uko bagiye basabwa gukora urutonde rw’abatishoboye, bamaze kumutanga inshuro zigera kuri 3 ariko bikarangira ntacyo amariwe.

Ati “Koko natwe uyu mukecuru araduhangayikishije, ariko iyo badusabye kureba abatishoboye turamutanga nubwo ataza ku rutonde.”

Mu gushaka kumenya icyo ubuyobozi bubitekerezaho, Mutuyimana Emmanuel, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bwishyura nyuma yo kubanza gusaba umwanya wo gusobanuza ikibazo cy’uyu mukecuru kuko ngo ntawe asanzwe azi, bigatwara umunsi ntacyo arabitangazaho, yaje kugaragaza ko habayeho amakosa ku bayobozi bo hasi batigeze batanga amakuru, gusa bakaba bahise bamukura muri iyo nzu.

Ati “Ikibazo cy’uwo mukecuru hari uwakimpayeho amakuru, wenda kuvuga ko amaze imyaka 3 aba muri iyo nzu sinabihamya kuko sinyimaze inaha ariko byo ahamaze iminsi si ikibazo cy’umunsi umwe cyangwa ibiri.”

Nkikimenya nahise nsaba ko akurwa muri iyo nzu agakodesherezwa na we agashyirwa mu batishoboye bazubakirwa bitarenze ukwa gatandatu n’ubwo atari ari kuri urwo rutonde.”

Ubwo twasubiragayo uyu munsi, twasanze koko amakuru ari impamo, uyu mukecuru yamaze kwimurwa aho yabaga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

birababaza aho umunyarwanda amari .igihe kingana nimyaka 3 aba ahantuhabi dusabye inzego zubuyobozi zikurikirane abanyarwanda nkabo kk birababaje manatabara urwanda!!!!.

mateso phocas yanditse ku itariki ya: 4-04-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka