Ubujura buragwira ariko ubu bwo ni agahomamunwa

Mu murwa mukuru w’igihugu cya Burukinafaso, Ouagadougou, ngo hadutse ingeso y’ubujura bw’ibitsina byabagabo.

Inkuru dukesha Slate Afrique iravuga ko umwana w’umuhungu uba mu gace ka Zogona aherutse kubwira bagenzi be ko abuze igitsina cye. Yashinjije umusaza usabiriza wari uri hafi aho ko ari we umwibye.

Ibyo byabaye mu gihe hari hashize iminsi abatuye umujyi wa Ouwagadougou bashinja abanyamahanga kubibira ibitsina by’abana babo b’abahungu. Ibi kikorwa biranavugwa mu bihugu bya Benin, Mali na Gabon.

Kugirango wizere umutekano w’igitsina cyawe muri ibi bihugu byibasiwe n’ubwo bujura, ngo ugomba kugenda ufasheho. Ibi bikaba bifasha nyir’urugingo rw’umubiri rushakishwa kuko amenya aho yamburiwe ndetse n’igihe byabereye bityo bikamufasha gutabaza no kumenya umwibye n’ubwo biba bigoye ngo uwibwe asubizwe ibye.

Iki kibazo giteye inkeke kuko giteza umutekano mucye muri ibyo bihugu kuko ukekwaho ubwo bujura akubitwa ndetse akanicwa. Ubu umubare utabarika w’abantu ukaba umaze kuhatakariza ubuzima.

Ubwo bujura bw’ibitsina burashinjwa cyane ubwoko bw’abahoussas buturuka muri Nigeri na Nigeriya hamwe n’ubwoko bw’abayoruba.

SlateAfrique ivuga ko ubu bujura nibukomeza bizatera ikibazo mu bijyanye no kororoka kwa muntu.

Imana ifashe abahuye n’ibyo bibazo ariko kandi ibirinde aho bitaragera.

Anne Marie Niwemwiza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

byumvikane ko bakoresha amarozi kuko bagiciye wabyumva ukanamenya ugiciye none ngo kubimemya nuko ugenda ugifasheho warekura ukakibura? hahahahah birasekeje ariko bareke kurenganya abo bashinjwa kuko ntanumwe baragifatana nugukena gusa

Akumiro yanditse ku itariki ya: 23-04-2012  →  Musubize

Ubu se nta bagiraneza bashobora gushumbusha abahuye n’ibyago, cyane cyane ko harimo abari bagikeneye kubikoresha? Ni abo gusurwa pe!

DENYS BASILE yanditse ku itariki ya: 16-12-2011  →  Musubize

dusobanurire umuba wabantu umaze kuba munini ese barapfa kuko babakuyeho igitsina or abapfani abafatwa bakekwaho kuba abajura bibitsina? dusobanurire ese babyiba bakoresheje iki barabikata nicyuma babigenza gute, nibabanze bamenye uko bibwa ibitsina noneho gufata igamba biraba byoroshye.

Qafrica yanditse ku itariki ya: 26-11-2011  →  Musubize

iyinkuru ntabwo yumvikana neza niba ari impamo cy
ibihimbano !

yanditse ku itariki ya: 24-11-2011  →  Musubize

iyi nkuru ntabwo isobanutse, ibyo bitsina babyiba gute? keretse niba ari amarozi bakoresha cy bakabanza gusinziriza umuntu, mukomeze mushakishe neza amakuru mutubwire

frank yanditse ku itariki ya: 20-11-2011  →  Musubize

iyi nkuru yari kuba nziza ariko ntisobanutse! ese bakwiba igitsina gute? bagicaho se? bigenda bite? ntiwapfa se? ngo umubare utabarika w’abantu bamaze gupfa?

Kev yanditse ku itariki ya: 9-11-2011  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka