USA : Uruhinja rwatashye ubukwe bw’ababyeyi ruziritse ku ikanzu ya nyina
Ubukwe bwa Shona Carter na Johnathon Brooks bwabaye ku itariki ya 28/5/2014, bwaranzwe n’agashya k’uko umukobwa wabo w’ukwezi kumwe na we yabutashye aziritse ku gice kigenda cyikurura inyuma ku ikanzu y’abageni (traîne) mama we yari yambaye.
Iyi nkuru dusoma kuri 7sur7.be ivuga ko ababonye uyu mubyeyi atumbukanye umwana inyuma ku ikanzu mu rusengero, bagaragaje ibyago bishobora kuba ku rubuga nkoranyambaga rwa Facebook : Ese aguye ? Ese buriya umwana asinziriye akagwa ? ese umwe mu batashye ubukwe w’indangare akandagiye ku gice cyikurura hasi cy’ikanzu ya nyina ? …

Aba bose ariko, Shona, nyina w’umwana, yabasubije agira ati « umwana wacu w’ukwezi kumwe ntabwo yari asinziriye kandi ntacyo yari kuba mu ikanzu yanjye. »
Iyi kanzu ngo yari yakozwe ku buryo umwana na we ayijyamo.
Marie Claire Joyeuse
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
mbega umubyeyi utagira ubwoba.
uwomwana ararenze