USA: Hagiye kuba amarushanwa y’abagabo bahiga abandi mu kugira igitsina gito

Nyuma yo kugerageza amarushanwa y’abagabo bahiga abandi mu kugira igitsina gito bakabona abakiliya n’abafana benshi umwaka ushize, mu mujyi wa New York City ahitwa Brooklyn, ku wa 14 Kamena 2014 hagiye kongera kubera andi marushanwa y’abagabo bahiga abandi mu kugira ubugabo buto.

Uwari waciye agahigo umwaka ushize mu kurusha abandi bagabo kugira igitsina gito ni uwitwa Nick Gilronan. Avuga uko byari bimeze, Nick, agira ati “Abantu baturutse imihanda yose baza kwihera ijisho, abakozi ba Kings County Bar ni abana beza kandi barubaha.”

Uyu mugabo kugeza ubu ufite ikamba ryo kurusha abandi igitsina gito akomeza avuga ko muri ayo marushanwa abantu batazanwa no kunnyegana.

Agira ati “Abategura amarushanwa bita kuri byose: Abayitabira baba bambaye imyambaro yo guserukana mu bitaramo n’imyenda bogana, imyifatire yabo n’uburyo baba bahagarariye abandi bagabo n’utunungu twabo duto biba bihebuje. Hari benshi badatinyuka gutekereza kujya mu marushanwa nk’aya. Byabatera isoni.”

Kugira ngo umuntu ajye muri ayo marushanwa agomba kuba yujuje imyaka 21 y’amavuko kandi akaba ashobora kuboneka aho i Brooklyn ku wa 14 Kamena 2014.

Niyonzima Oswald

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

nabandi bakora nkibyo iminsi yabo irabaze.

sindambiwe yanditse ku itariki ya: 8-05-2014  →  Musubize

uwomugabo ni danje

theo domille’ yanditse ku itariki ya: 1-05-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka