U Bushinwa: Umugabo w’imyaka 35 yavunitse igufa ry’itako kubera gukorora
Mu busanzwe igufa ry’itako ribarizwa mu magufa akomera cyane kurusha andi yose yo mu mubiri w’umuntu, ariko umugabo wo mu Bushinwa w’imyaka 35 y’amavuko, yavunitse igufa ry’itako biturutse ku gukorora gusa.
Abaganga bo mu Bitaro bya ‘Second People’s Hospital’ mu Ntara ya Fuji mu Bushinwa, baherutse gutangaza ikibazo baherutse guhura nacyo cy’umugabo wiswe Mr. Ye wavunitse igufa ry’itako biturutse ku gukorora gusa.
Dr Dong Zhong, Umuyobozi uhagarariye ubuvuzi bw’amagufa muri ibyo Bitaro yavuze ko bidasanzwe kubona umuntu wavunitse igufa ry’itako mu buryo Mr Ye yarivunitsemo n’imyaka arimo.
Uwo muganga yavuze ko ubusanzwe iryo gufa rikunze kuvunika mugihe rihuye n’ikibazo gikomeye nk’impanuka, cyangwa se umuntu ahanutse ava ahantu harehare cyane.
Gusa Mr. Ye we ngo yabwiye abaganga ko yahise yumva ububabare bukomeya akimara gukorora cyane, ariko we ngo abanza kwibwira ko imbwa imufashe (cramp) biza gushira. Ariko nyuma yo kunanirwa kugenda n’ububabare bugakomeza kwiyongera, yahise ajya kwa muganga ngo bamufashe.
Nyuma yo gukorerwa ikizamini cya X-ray, cyagaragaje ko Mr. Ye yavunitse igufa ry’itako, ariko ibyo yavugaga ko yavunitse bitewe no gukorora gusa, abaganga bavugaga ko bitumvikana, ariko banapima bakabona nta kindi kibazo yagize maze itsinda rya Dr Zhong ryiyemeza gucukumbura ikibazo cye biruseho.
Abaganga batangiye kubaza umurwayi uko abaho mu buzima busanzwe, ibyo arya, ubuzima abaho, ariko baniyemeza gupima ubuzima bw’amagufa ye muri rusange uko ameze, icyo kizamini cy’amagufa cyagaragaje ko amagufa ya Mr Ye ameze nk’ay’umusaza ufite imyaka 80 y’amavuko, ibyo nabyo ubwabyo ngo bikaba ari ibintu bidasanzwe nk’uko byatangajwe n’abo baganga.
Nyuma yo kubona ko nta yindi ndwara iri mu magufa ya Mr Ye, uretse kuba yoroshye cyane, abaganga batangaje ko byatewe n’imibereho ye, yo kuba akunda kunywa Coca cyane, ntarye indyo iboneye kandi akaba adakora imyitozo ngororamubiri.
Uwo mugabo ngo yabwiye abaganga ko amazi yayasimbuje ibintu biryoherera, nka za soda, ibyo rero ngo byabujije umubiri we kwakira neza ‘Calcium’ bikurikirwa no kugira ibibazo by’amagufa.
Ikinyamakuru OddityCentral cyatangaje ko Dr. Dong Zhong yasobanuye ko ibinyobwa birimo ‘Cola’ (Cola-based drinks) biba birimo ibinyabutabire bituma Calicium iva mu mafunguro umuntu yafashe itinjira neza mu mubiri, rero kunywa ibyo binyobwa kenshi mu gihe kirekire ngo byagira ingaruka mbi ku buzima.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|