U Bushinwa: Imbwa yaguzwe hafi miliyoni ebyiri z’amadolari

Mu gihugu cy’Ubushinwa haravugwa imbwa imaze umwaka umwe ivutse yaguzwe akayabo k’amadolari ya Amerika akabakaba miliyoni ebyiri kuko yaguzwe miliyoni 12 y’amafaranga yitwa amayuwani, Yuan, akoreshwa mu Bushinwa, ikaba ishobora kuba ariyo iciye agahigo ko kuba imbwa iguzwe amafaranga menshi ku isi.

Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa AFP dukesha iyi nkuru biravuga ko ngo Zhang usanzwe ari umworozi w’imbwa akanazigurisha ngo yabwiye abanyamakuru ko iyo mbwa yifitemo amaraso y’intare kandi ubu bwoko bw’izi mbwa burakunzwe cyane mu Bushinwa kuko zikoma kandi zikagira ukwihagararo bamwe bagereranya n’ukw’intare.

Iyi mbwa iri ibumoso yaguzwe akayabo ka miliyoni hafi ebyiri z'amadolari.
Iyi mbwa iri ibumoso yaguzwe akayabo ka miliyoni hafi ebyiri z’amadolari.

Abazi iby’ubucuruzi n’amoko y’imbwa ngo iyi yaguzwe akayabo k’amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari imwe na miliyoni 300 irenze imbwa zizwe z’ibyoya byinshi zitwa Mastiff mu cyongereza, zikaba zikundwa cyane.

Uyu mucuruzi ariko ngo ashobora kuba amenyereye kuvana agatubutse mu kugurisha imitimbwe kuko yavuze ko hari n’indi yari ifite ubwoya bw’umutuku yagurishije miliyoni esheshatu z’ayo mayuwani.

Mu mwaka wa 2011, mu Bushinwa havuzwe indi mbwa ifite akazina ka “Big splash” yaguzwe miliyoni n’igice muri icyo gihugu, ikaba ari yo yari ifite agahigo ko gukosha kurusha izindi mbwa zose ku isi.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka