Rutsiro: Umugabo yibye inyama itetse ayimira bunguri iramuhitana
Kuri uyu wa 14 Gicurasi 2015, umugabo w’imyaka 45 y’amavuko
witwa Ndirerere Samuel wari utuye my Kagari ka Mberi mu Murenge wa
Rusebeya ho mu karere ka Rutsiro yibye inyama itogosheje ayimize bunguri
imuhagama mu muhogo yitaba Imana.
Ngo hari ahagana mu masaha ya sa cyenda z’amanywa ubwo Ndirerere witabye
Imana yajyaga mu kabari ka Nzirema Jean Marie Vianney kugura inyama
zitetse bakazimuha nyuma ngo yaje gucunga ku jisho mucoma asohotse
gato ahita akora mu isafuriya yari kuziko akuramo zingaro ayimize
imuhera mu muhogo.
Aya makuru yemezwa kandi na Emmanuel Hakizimana, Umukozi ushinzwe Iterambere n’Imibereho Myiza muri ako kagari wasigariyeho umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ngo uri mu kandi kazi.
Yagize ati "Ni byo uwitwa Samuel ku wa kane mu ma saa cyenda yibye inyama ku ziko ayimize imuhera mu muhogo mucoma asanga ari gusamba arahuruza abaturage basanga yapfuye."
Uyu mugabo bivugwa ko yishwe n’inyama ngo yari asanzwe akora umwuga w’ububaji.
Akimara kwitaba Imana umurambo we wahise ujyanwa mu Bitaro bya
Murunda biherereye mu Karere ka Rutsiro kugira ngo abaganga bemeze neza
icyamwishe.
Mbarushimanamable Cisse Aimable
Ibitekerezo ( 11 )
Ohereza igitekerezo
|
Amerwe!ngaho da! kuyigurira buriya se ntibyashobokaga? .Ariko umunsi iyo wageze n’uko.
Musomyi, wiriwe?
Abatabizi bicwa no kutabimenya!Ashobora kuba yaramize iriya imyama itogosheje mu umufa bitwe n’amerwe!
AMERWE ni mabi kuko ashobora guteza umuntu icyaha: ashobora kuba Atari asanzwe afite umwuga wo kwiba.Tureke kumucira ho imigani!Umulyango yasize ukeneye inkunga y’amasengesho yacu-tubasabire rero!
Musomyi, wiriwe?
Abatabizi bicwa no kutabimenya!Ashobora kuba yaramize iriya imyama itogosheje mu umufa bitwe n’amerwe!
AMERWE ni mabi kuko ashobora guteza umuntu icyaha: ashobora kuba Atari asanzwe afite umwuga wo kwiba.Tureke kumucira ho imigani!Umulyango yasize ukeneye inkunga y’amasengesho yacu-tubasabire rero!
buriya inyama yica nkunizwe niyihangane
Inda ndende yishe nyirayo,amateka asigiye abana ni kashe(stamp) y’igihe kirekire. Madam wihangane washatse utabajije.
icyaha ni kibi cyaneee iyo ni ngeso mbi yu mururumba arko imana imwakire mu bayo.
indanini yishukuze,
Azize Indaye Nabandi Babikoraga Bumvire Aho Ko Rubibikiye.
Imana Imwakire mu bayo kandi bibere isomo abantu narya badahawe . Kwiba ni icyaha
Ntawurenga umunsi koko! Ubwo se ni ubwa mbere yari ayibye? Kari akamemyero rwose yacungaga mucoma!
inda nini yishe ukuze!! gusa imana imuhe iruhuko ridashira.