Rusizi: Ngo yisanze ari ikuzimu atazi uko yagezeyo
Umusore witwa Ntigurirwa Issa utuye mu karere ka Rusizi yemeza ko yisanze ari ikuzimu mu ijoro rishyira tariki 07/12/2012 ariko ntazi uko byagenze ngo ahagere.
Ntigurirwa yibuka ko saa tatu z’ijoro tariki 06/12/2012 yahamagawe na mukuru we mu muryango ucururiza mu mujyi wa Kamembe ngo aze mugurire agacupa.
Ngo byageze saa sita asaba uwo mugabo ko yamucyura nuko amushyira mu modoka ariko byarangiye Ntigurirwa yisanze ari ku irimbi aho abayisiramu bakunze gushyingura hafi y’umujyi wa Kamembe.
Issa atangaza ko ibyo yasanze ikuzimu ari agahoma munywa ngo yabonye abakobwa n’abahungu bari kubyinira ahantu hari umucyo mwinshi bambaye imyenda y’umweru ngo kuva yabaho uwo mucyo nta handi yari yawubona.
Nyuma y’igihe gito Ntigurirwa Issa areba umuziki w’ikuzimu atazi uko yahageze umwe mu babyinaga yaje amusingiriza igifurumba cy’amafaranga aramubwira ngo nagende agihe uwamuzanye ku irimbi.
Issa ngo ntiyamenye uko yongeye kugera imisozi na cyagifurumba cy’amafaranga ahita agiha Pierre amusanze mu modoka ye izwi cyane muri Kamembe hanyuma akimara kumuha cya gipfunyika Pierre ngo yahise amushimira aramubwira ngo urakoze kunzanira amafaranga kuko ngo ariyo nashakaga.
Ako kanya Pierre yahise ngo yiruka ajyana amafaranga ye asiga afungiye Issa mu modoka ye mu gihe gito Issa atangaza ko yaje kubura umwuka hanyuma mu gusambagurika ahita atera umugeri paraburizi iyo modoka ihita imeneka arinaho yanyuze avamo.
Nyuma yo kuva mu modoka Issa yabuze imbaraga zo kugenda ahita aryama mu irimbi aribwo abanyerondo bahamusanze saa kumi z’ijoro abatekerereza uko byamugendekeye.
Nyuma yaho Issa amaze kugarura agatege yakomeje guterwa ubwoba n’ibyo yahuye nabyo yihutira kujya kurega Pierre kuri Polisi sitasiyo ya Kamembe. Ubwo bahamagazaga Pierre yemeye ko yatwaye Issa mu mudoka ye ariko avuga ko ngo yari amucyuye.
Abajijwe impamvu imodokaye ye bayimenye parapurize ntaze kurega, Pierre yabuze icyo avuga. Ikindi kimenyetso kigaragaza ko inkuru ari impamo nuko ngo Kazungu nyiri kabari na Pierre bafatanyije babanje gusiga Issa imiti mbere yo kumujyana ikuzimu hanyuma bamwaka na telefone ye.
Ubwo Pierre yageraga kuri Polisi yabajijwe telefone ya Issa aho iri asubiza ko ari buyimuhe ari nabwo ako kanya yahise ahamagara kuri telefone ye uwo yasigiye iya Issa maze uwayisigaranye avuga ko ayifite.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo ( 18 )
Ohereza igitekerezo
|
Abantu nibasenge imana bakizwe bareke ibyaha barimo kuko sibyoroshye muri iyi minsi ya nyuma.
ibyisi ni amayobera,gusa nawakwemeza ibyo ariko uwo mugabo yarakoreshejwe cyane ko yahamagawe ngo agurirwe icyo kunywa wasanga abandi bari bafite gahunda.
Imitwe.com,
bazabeshye abandi, ikuzimu se haba yo umucyo uvuye he, ahubwo bamuteye imiti bamwohereza kwiba mu kabyiniro atabizi, uwo wamuzaniye cash ni umuntu wari wapanze na Pierre, ahubwo bamuvuze iyo miti nimuvamo neza aragarura ubwenge arabivuga byose uko byagenze.
very good no sens and blushit
POLICE NONEHO IBYOMURABIPIMA MUTE? GUSA BITEYE UBWOBA ABANTU TURASHAKAGIKIZWA NIBIDAFITE IHERZO RYIZA NYAGASANI ATUGENDERERE ADUKIZE KURARIKIRA UBUKUNGU BWIKUZIMU
Uyu musore niba atarabirose ayo mafranga azayishyuse Pierre kuko niwe wayakoreye, ese ikuzimu umntu atumayo undi?