Rusizi: Abaturage bishe imvubu ubuyobozi buhagera bamaze kuyirya
Abaturage bo mu murenge wa Bugarama mu kagari ka Ryankana ho mu karere ka Rusizi bishe imvubu yari ivuye mu mugezi wa Ruhwa bahita bayibaga barayirya.
Iyi mvubu yapfuye kuwa 20/10/2014 iguye mu mwobo wari wacukuwe mu murima wa Sibomana Kanyota aho izo nyamaswa zinyura zijya kota izuba ku gasozi dore ko ziba mu mazi.
Uwo murima wari wacukuwemo imyobo myinshi iwukikije kugira ngo izo mvubu zijye ziyigwamo abaturage babone uko bazifata, nk’uko bitangazwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Ryankana kabonekamo izo mvubu.

Zimwe mu mpamvu aba baturage bagaragaza zituma bica izo mvubu ngo ni uko ziza kubonera imirima yabo ku buryo ngo umurima zagezemo nta kintu umuhinzi asarura bityo bigatuma bazibasira.
Nyuma yo kumenya amakuru ko iyo mvubu yishwe inzego z’ubuyobozi zifatanyije n’iz’umutekano zahise zihutira kuhagera kugira ngo bayirebe barebe n’uburyo yishwemo, basanga abaturage barangije kuyirya ku buryo hari hasigaye uruhu rwayo gusa.
Umuturage watanze amakuru witwa Mubanda Pascal unakekwaho kuba yari mu bivuganye iyo mvubu yahise atabwa muri yombi ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Muganza.
Mubanda yatanze amakuru iyi mvubu yarangije kuribwa kare kandi bikekwa ko yaba yari azi igihe yapfiriye dore ko atuye hafi yaho yiciwe.
Ubusanzwe izi mvubu ziba mu mugezi wa Ruhwa utandukanya u Rwanda n’u Burundi.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Ahubwo abo bayobozi bamufunze kuko babajwe n’uko abaturage babacuze.Iyo basanga bakiyivugana ndakurahiye nabo bari kuvanaho ibiro byabo.
abayobozi nabo ntibakabogame !yego kubungabunga ibidukikije nibyo !ariko se mugihe abaturage bonerwa ntibatabarwe bakwica imvubu bagafungwa !ubwo bizakosoka gute !nibakoma urusyo bage bakoma ni ngasire
Ariko ibi birasekeje. Abaturage bahora bataka batabaza ko imvubu zibarembeje,zirabarya,zirabakenesha kuko zibonera imyaka mwarangiza ntimutabare none mubonye imvubu iriwe muje mwiruka. Ubwo se hagati y’abaturage muyobora n’izo mvubu ni iki gifite agaciro? Bayobozi ntimukavange ibintu rwose
Nyamara aba bayobozi batabaye iyi nyamaswa iyo abaturage batabaza ko inyamaswa zaboneye ntawarikubatabara ahaaaaaaaaa.