Rulindo: Igihuha ko urutare rutanga amafaranga cyahuruje benshi
Urwo rutare bivugwa ko rutanga amafaranga ruherereye mu Murenge wa Cyungo, Akagari ka Marembo mu Mudugudu wa Rusayu.
Mu minsi ishize uru rutare rwarasuwe cyane aho abantu benshi hirya no hino mu turere dutandukanye, bajyaga muri ako gace gushaka amafaranga bivugwa ko rutanga.
Abaturage bahatuye bavuga ko n’ubu hari abakijyayo kwihera ijisho, ngo barebe niba koko na bo bagira amahirwe bakabona kuri ayo mafaranga.
Umwe mu baturage yagize ati “Uwo musore uvuga ko yabonye amafaranga muri urwo rutare akanayafata turaturaturanye, mbere yarabyemeraga ariko yageze nyuma akajya agenda abihakana.”
Hari n’undi mukobwa na we bavuga ko yemeraga ko urwo rutare ruyatanga kuko ajya kurukorera isuku akahakubura, ariko na we nyuma yo kubona bihuruza abantu benshi, ngo yaje kugenda abihakana.
Abaturage Kigali Today yavuganye na bo bavuga ko uwo musore yari yarahawe misiyo y’amafaranga ibihumbi 50Frw y’imbanzirizabwishyu (avance) yo gushaka igi ry’igihunyira, arangije aribona muri urwo rutare.
Ngo yamaze kurihabona arariharekera ngo aryereka uwarimutumye, nyuma y’aho gato ngo asubiye muri urwo rutare ahasanga ibifaranga byinshi birimo inoti z’ibihumbi bitanu gusa ariko ngo akababwira ko mu mwobo ayo mafaranga yarimo hari harimo n’ikiyoka kinini.
Umukuru w’Umudugudu wa Rusayu, Nkundiye Modeste, avuga ko icyo gihuha cyakwirakwiye mu baturage, yababaza bakamubwira uwo cyaturutseho nyamara we yajya kubimubaza akamuhakanira avuga ko bamubeshyera.
Uwo muyobozi agira ati “Urwo rutare rwahise rutangira gusurwa n’abantu benshi cyane uhereye ku batuye muri aka gace ku buryo wagira ngo haremeye isoko, ngo baje gushaka amafaranga.”
Gafaranga Jean Nepomuscene, Umujyanama w’Ubuzima muri uwo mudugudu, avuga ko uretse abaturage, n’abanyeshuri bahajyaga buri munsi, cyane cyane abiga kuri G.S Nganzo ihegereye.
Gusa, ngo nubwo hari abemeza ko urwo rutare rujya rutanga amafaranga, abandi barabihakana kuko bajyayo bagataha amara masa.
Ibitekerezo ( 8 )
Ohereza igitekerezo
|
Amafaranga ava ku mana data watwese nimuyisenge iyabahe mureke kuyashakira aho atari oho ni kwa satani mujijuke mube maso
Ayo ni ayo kwa Satani kabisa
nimukomere muryinoti
aha amafaranga izica benshi uzi ko uwabonye ifaranga yibagirwa nagakiza aha wendi mana yabibutse daa!!!!
AHA AKAGAGA KARAGWIRA SATANI ARABAKIZA KUNGUFU PE!
Shitani yabanyuzemo ntibabinya,.Ifaranga rizadukoraho!
Igihunyira hanyuma ikiyoka. Mwebwe se ntacyo bibabwira? Uyashaka azayasabe shitani azayabona!
Nibabyarabaye nibanga ryanyirukuha vumbura.