Rukara: Mu icebe ry’ihene havuyemo igisiga gihita gipfa
Florida Niyiragira wo mu mudugudu w’Akabare ka II, akagari ka Rwimishinya, umurenge wa Rukara wo mu karere ka Kayonza, yemeza ko mu icebe ry’ihene ye havuyemo igisiga gihita gipfa.
Icyo gisiga ngo cyavuye mu icebe ry’iyo hene mu kwezi kwa gatanu 2012 nyuma y’iminsi mike ibyaye. Florida avuga ko ihene ye yafashwe nk’umuntu urwaye Malariya, agahita atangira kuyishakira umuti ariko ngo ikarushaho kuremba.
Nyuma yaje kuyitegereza abona yatangiye kubyimba icebe, abantu bakajya bamubwira ko yarwaye ifumbi. Bayisize imiti y’ifumbi na yo ntiyagira icyo imara.
Bitabaje umuntu uvura amatungo ayiha umuti wa Kinyarwanda maze ibyari bibyimbye mu icebe ry’ihene bijya mu ibere rimwe rirabyimba cyane kugera ubwo rireta rikenda gukora hasi nk’uko Florida akomeza abisobanura.
Ikibyimba cy’iyo hene kimaze guhisha ngo cyagaragaraga nk’igifite imitwe ibiri. Ubwo cyamenekaga havuyemo ikintu kinini gifite ibara ry’igitare, ba nyir’ihene ngo bagira ngo ni amahenehene yavuriye mu icebe rya yo. Hashize umwanya muto, muri iryo cebe havuyemo igisiga cyari gifite umunwa muremure, inzara zijya kureshya n’intoki kandi gifite amababa.

Icebe ry’iyo hene ngo ryahise rirangara hasigaramo umwobo munini. Icyo gisiga kikigera hasi cyahise gihwera, ndetse ngo kinahuruza abantu benshi bari bavuye mu misa baza kukireba, dore ko ngo cyavuye mu icebe ry’iyo hene ari ku cyumweru.
Iyo hene iracyari nzima kandi n’abana yabyaye icyo gihe ngo babayeho n’ubwo ngo bakuze bigoranye. Icebe ry’iyo hene na ryo ryarasubiranye, ariko amabere ntiyongeye kuringanira.
Bamwe mu baturanyi b’urugo rufite iyo hene bavuga ko ishobora kuba yararozwe, dore ko ngo muri ako gace amatungo y’abaturage asanzwe arogwa n’abantu baba bafitiye abandi amashyari badashaka ko batera imbere.
Ba nyiri ihene bavuga ko batakwemeza ko ihene ya bo yarozwe, bakanavuga ko batazi neza niba muri ako gace haba abarozi kuko nta gihe kinini gishize bahatuye.
Bamwe bavuga ko kuba mu icebe ry’iyo hene haravuyemo igisiga, ari agashya kabaye muri ako gace, kimwe n’uko n’ahandi ku isi hakunze kugaragara utuntu tw’udushya kandi abantu bakananirwa kubisobanura.
Hari abandi bavuga ko ari ibitangaza by’Imana kuko nta yindi hene cyangwa itungo muri rusange ryari ryahura n’ikibazo nk’icy’iyo hene.
Cyprien M. Ngendahimana
Ibitekerezo ( 7 )
Ohereza igitekerezo
|
iyoheniratangaje
Icyo ni Icyinyoma, buriya wasanga ari ikivumvuri cyakuriye mu ibere ry’ihene kikabyibuhiramo kubera irara ahantu hari umwanda.
Ikinyoma.
yegoko reroooooo, twajwemo noneho kabisa, ejo bundi avoka izera pomme. ngaho re.
Turi mu bihe bya nyuma ahubwo abasenga nibashikame isi igiye gushira ahari,nawe se hari ahandi ibi byigeze biba koko!
abarozi babaho kandi bagira ingufu ziturutse kuri Shitani
EREGA ABAVUZE KO MURI KARIYA GACE HABA UTUDEGE TW’AMAYOBERA BARI BAFITE AHO BABIKURA.