Rukara: Arakekwaho kubyarana abana batatu n’umukobwa we

Umugabo wo mu mudugudu w’Ibiza mu kagari ka Rukara ko mu murenge wa Rukara mu karere ka Kayonza, afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Rukara akekwaho kuba yarabyaranye abana batatu n’umukobwa we.

Uwo mukobwa avuga ko ubu afite imyaka 20 y’amavuko, akemeza ko abana batatu afite yababyaranye na se, kuko ngo yatangiye kumusambanya afite imyaka 12 gusa. Mbere y’uko atangira kubana na se uwo mukobwa ngo yarererwaga kwa nyirakuru ubyara nyina kugeza yujuje imyaka 12.

Icyo gihe se yari afunzwe, ariko aza gufungurwa ari na bwo nyirakuru w’uwo mukobwa yamugiraga inama yo kujya kwa se kugira ngo bajye bamumenyera ibyo akeneye byose. Ngo akigera kwa se yakiriwe neza akabona ari umuryango mwiza ku buryo ntahandi yumvaga yaba hatari kwa se.

Nyuma y’ukwezi uwo mugaboafunguwe, nyina ari na we nyirakuru w’umukobwa we yaje kurwara biba ngombwa ko ajya kwivuza kwa muganga maze umugabo ahita amufata umukobwa we ku ngufu ari na bwo byabaye ku nshuro ya mbere.

Umukobwa abisobanura muri aya magambo “Yaraje aravuga ngo ndashaka ko unkorera iki, ndamubwira nti icyo kintu uvuga urakizi? Narimfite isafuriya ngiye guteka ahita amfata amaboko isafuriya arayintesha ansunika mu cyumba nikubita hariya ku buriri mbura uko mbigenza amfata amaboko yose, mbura uko mvuza induru yikorera ibye ararangiza aragenda”.

Uyu mukobwa avuga ko yatewe ubwoba na se akamubwira ko umunsi yagize uwo ahingukiriza ibyo yari amaze kumukorera azahita amuniga akisubiza muri gereza. Ngo yagerageje kubibwira nyirakuru, ariko ntiyabyemera avuga ko umuhungu we atakora amahano nka yo. Nyirakuru ngo yahise anamutegeka kujya yumvira se muri byose kandi akamwubaha nk’umubyeyi we.

Nyuma y’ukwezi yamenye ko yatwaye kandi ngo iyo yashyiraga se ibiryo yahitaga afunga urugi akamusambanya kandi agakomeza kumutera ubwoba ko umunsi yabivuze ari na wo munsi azasezera isi.

Uyu mukobwa yabyaye umwana we w’imfura abazwe, nyuma y’amezi arindwi gusa uwo mwana avutse se aba amuteye indi nda. Muri iyo minsi nyirakuru ngo yaje kwitaba Imana, noneho umugabo abona uburyo bwo guhohotera umukobwa we ntacyo yikanga nk’uko uwo mukobwa we abyivugira.

Ati “Nyogokuru amaze gupfa yarambwiye ati ese ko wajyaga wirirwa uvuga vuga uzongera kuganyira nde? Icyo gihe yatangiye kujya ankubita ari nako amfata ku ngufu kenshi”.

Aho afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Rukara, uyu umugabo uvuga ko afite hagati y’imyaka 45 na 48 avuga ko abana abemera nk’abuzukuru be atabemera nk’abana yabyaye. Gusa abamuzi badutangarije ko yajyaga yemera ko ari we wabyaye abana babiri ba mbere, uwa gatatu akamwihakana.

Abaturanyi b’uyu mugabo na bo bavuga ko abo bana bose yababyaranye n’umukobwa we nk’uko na nyir’ubwite yabidutangarije. Ati “Abana bose turasa nk’aho dusa, bafite isura yanjye rwose tugendanye mu nzira wabona ko ari nk’abana banjye. Abaturanyi bavuga ko ari abana banjye”.

Amakuru yamenyekanye ariko umugabo yazanye undi mugore

Uwo mugabo avuga ko n’ubwo abaturanyi bavuga ko abo bana ari we wababyaye nta kuri bazi, akavuga ko umukobwa we yamuhimbiye icyo kinyoma kubera ko atishimiye umugore we mushya. Ati “Nazanye umugore tumaze kubyarana biba ikibazo, uyu mukobwa ntiyashakaga uwo mugore ku buryo yigeze no gufata umwase awunkubita ku jisho anakubita n’uwo mugore”.

Uyu mukobwa yemeza ko abana batatu afite yababyaranye na se.
Uyu mukobwa yemeza ko abana batatu afite yababyaranye na se.

Umukobwa we avuga ko impamvu atemeraga uwo mugore ari uko se yari atangiye kumwumvisha ko “agomba gutorongera” akajya gushaka iyo aba agaha se amahoro n’umugore we. Ikindi ngo ni uko yageragezaga guhinga amasambu ya bo, ibyo yasaruye se akabishyira uwo mugore we, mu gihe we n’abana be babaga bicira isazi mu jisho.

Uyu mukobwa ngo ababazwa n’uko se yamutesheje ishuri kuko yamuteye inda ya mbere afite imyaka 12 gusa, akaba yarigaga mu mwaka wa kabiri w’amashuri abanza. By’umwihariko ngo ababazwa n’uko izo nda eshatu zose yazibyaye abazwe ku buryo ubu ngo yabaye ikimuga akiri muto nk’uko abivuga.

Hari igihe cyageze yumva kuba yaryamana na se bitakiri ikibazo bitewe n’uko bari bamaze kubyarana abana babiri. Cyakora nyuma yo kubona ko se yasahuraga imitungo akayishyira umugore we mushya, uwo mukobwa ngo yafashe icyemezo cyo kubibwira abayobozi b’umudugudu.

Abo bayobozi ngo bagiriye umugabo inama yiyemeza kutazongera kuryamana n’umukobwa we, ariko ngo umunsi bamugiriye inama nibwo yateye umukobwa we inda yavuyemo umwana w’uruhinja w’amezi icyenda afite, ari na we wa gatatu.

Isano abo bana bafitanye n’ababyeyi ba bo ntibaho

Isano abana bafitanye n’ababyeyi ba bo ntibaho, ndetse bamwe banavuga ko ari amahano akomeye yagwiririye u Rwanda kubera ibibi rwanyuzemo. Uwo mukobwa abereye abo bana nyina, akanababera mushiki/mukuru wa bo, mu gihe umugabo ababereye se kandi akababera na sekuru.

Bamwe mu bo twaganiriye bavuga ko ibyabaye kuri uwo mukobwa na se birenze ubwenge bw’umuntu. Umwe yagize ati “Nuko Leta iri gukuraho ibigo by’imfubyi, abo bana ubundi bakabaye boherezwa mu kigo cy’imfubyi kiri kure ku buryo abantu batazamenya iyo bakomoka”.

Yongeraho ko imikurire ya bo ishobora kuzateza ibibazo bamwe bakaba babyuririraho bakajya baryamana n’abo bafitanye amasano kandi kizira ; nk’uko Kanakuze Gildas yabidutangarije. Yongeraho ko abo bana bishobora kuzabagiraho ingaruka niba koko baravutse ku mukobwa na se, kuko hari igihe baba batuzuye mu mutwe.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 27 )

TOKA SATANI MUGIHU CYACU KWA JINALAYESU. bantu mukunda Imana nabantu bayo musenge cyane kuko uyu dayimoni aratwa benshi pee

mukiza yanditse ku itariki ya: 23-07-2013  →  Musubize

birababaje kabisa umanza imperuka yegereje.kandi nyamigabo bazamukatire urumukwiye.

kavaga yanditse ku itariki ya: 23-07-2013  →  Musubize

iBirababaje aho umuntu akora amahano nkariya,dufate ibihe bihagije byo gusenga dusabire urwatubyaye ,iyi si irashaje pee!

alias yanditse ku itariki ya: 23-07-2013  →  Musubize

Yewe sinarinzi ko umuntu agira ubwenge nk’ubw’inyamaswa birababaje pe! kuryamana n’umwana we koko.

Ndagijimana charles yanditse ku itariki ya: 23-07-2013  →  Musubize

ujya kukimara ipfa arakibyarira.ubanza mumutwe wuyu mugabo hatuzuye.ese wabona umwana wawe ukamugirira santima? ndumiwe koko.

gatikabisi yanditse ku itariki ya: 22-07-2013  →  Musubize

Abanyarwanda bakunda u Rwanda nibarusengere naho abantu bakabije gukora amahano.

aime yanditse ku itariki ya: 22-07-2013  →  Musubize

Ko twahuye nabyinshi ibibyo bturamenya aribiki mwo gahekamwe !!!! Isi iradushiranye kweli!!!!!!!!!!!!

NSABIMANA Jean Claude yanditse ku itariki ya: 22-07-2013  →  Musubize

Ugikunda aracyibyarira

huye yanditse ku itariki ya: 22-07-2013  →  Musubize

tugeze mu bihe bya nyuma kabisa

koko yanditse ku itariki ya: 22-07-2013  →  Musubize

tugeze mu bihe bya nyuma kabisa

koko yanditse ku itariki ya: 22-07-2013  →  Musubize

birendenze peeeeee IMANA nitabare abana bayo naho ubundi rwoe ibiri kuba muri iyi minsi ni agahomamunwa

alias akana yanditse ku itariki ya: 22-07-2013  →  Musubize

abazi gusenga bogere amasegesho kuko u RWANDA rukwiye ibyiza ,birababaje kubyarana na papa wawe

eric yanditse ku itariki ya: 22-07-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka