Ruhango: Yambuwe amafaranga 300 yahuka intsina arazararika
Nkunzurwanda Elias yagiye mu rutoki rwa Ntahobakina Marcel atema insina 30 azishyira hasi ku wa 27 Ukwakira 2015, bapafa ko ngo yamwambuye 300Frw.
Nkunzurwanda yari umukozi wa Ntahobatuye wo mu Murenge wa Mbuye mu Karere ka Ruhango, akaba ngo yari asanzwe amukorera muri uru rutoki.
Inzego z’umutekano zahise zita muri yombi Nkunzurwanda, ariko Umyobozi wa Polisi mu Karere ka Ruhango, CIP Adrien Rutagengwa, avuga ko agomba gukurikirwanwa n’urwego rw’abunzi, anasaba abaturage kujya birinda urugomo nk’uru kuko kuko ngo bibatesha agaciro.
CIP Rutagengwa akomeza asaba abaturage kujya batanga amakuru hakiri kare, kugira ngo hirindwe amakimbirane nk’aya y’urukozasoni, ashobora no kubyara impfu.
Eric Muvara
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
Ego mana, ubwo uwo muntu ni muzima? Aha ndumiwe pe!
abagabo bose ntakigenda peee...!kwambura 300 namahano kumukire, arikonogutema insina nayo...nandi
Uyu muntu watemye insina ashyikirizwe ubutabera ahanwe by’intangarugero
birababaje gusa, imbuye haranze harananiranye pe!! kdi ari iwacu?
Tugiye kwisubiraho abanyembuye!
Bwakwiye kujya bahemba abo bakoresheje hakirikare kuko baba bakoresheje imbaraga zabo