Ruhango: Umupadiri arahakana umwana ashinjwa ko yabyaranye n’umunyeshuri yafashaga

Ruhango: Umupadiri arahakana umwana ashinjwa ko yabyaranye n’umunyeshuri yafashaga.

N’ubwo uyu mu padiri ahakana yivuye inyuma ko atariwe wabyaranye n’uyu munyeshuri, Mujawamariya we yemeza ko uyu mupadiri yamusabye ko baryamana nyuma yo kumuha amafaranga ibihumbi 15 byo gukodesha inzu yo kubamo igihe yajyaga kwimenyereza imyuga (stage) muri hotel Pacis ikorera mu mujyi wa Ruhango.

Mujawamariya avuga ko yasamye ku itariki ya 12/11/2011 akabyara tariki ya 17/08/2012, akemeza kandi ko ngo yagiye kwaka inkunga kuri paruwasi imufasha mu bikorwa bya stage, maze padiri amuha ibihumbi 15 ariko amusaba ko baryamana.

Uyu Mujawamariya aganira na Kigali Today yagize ati: “Naragiye ngeze iwe, ampa ibihumbi 15 arangije arambwira ngo ‘rero urabona ko nanjye ntaviramo aho’, ubwo dusa nk’abagigirana ariko anyizeza ibintu byinshi azamfashamo nanjye ndamwemerera.”

Padiri akimara kuryamana n’uyu munyeshuri, ngo yamusabye kuzamubikira ibanga. Uyu munyeshuri wigaga ku kigo cya VTC Karambi, ngo yagiye gutangira stage afite inda. Nyuma umwana amaze kuvuka, padiri yamusabye kumugirira ibanga amubwira ko umwana azamwandikisha k’uwitwa Nsenga Jean Pierre ariko padiri akaba ariwe uzakomeza kumufasha.

Umwana amaze kugera mu gihe cy’amezi 4, uyu mupadiri yatangiye kwirengagiza nyina w’umwana ndetse ananga kugira ikintu nta kimwe abafasha. Mujawamariya ngo yaje kumenera iwabo ibanga ry’uwamuteye inda ndetse anafata umwana aragenda amuta kuri paruwasi, ariko padiri ahita amumukurikiza amusaba gusubirana umwana noneho yongera no kwemera ku mufasha.

Uyu mubyeyi avuga ko nyuma y’aho padiri yaje kumuha amafaranga ibihumbi 50 ngo ajye gucuruza mu isoko rya Buhanda kugira ngo azajye abona ibitunga umwana we. Undi ngo amafaranga yarayanze avuga ko we icyo akeneye ari ubufasha padiri agomba kumuha agafasha umwana we cyangwa se akamushakira ikindi yakora ariko atamwohereje mu isoko.

Mukanyarwaya Langwida ubana na Mujawamariya akaba anamubereye umubyeyi muri batisimu, avuga ko atigeze amenya uwateye uyu mwana inda. Ngo yabimenye nyuma y’aho Mujawamariya agiye agata umwana kuri paruwasi. Akomeza avuga ko kuva uyu mwana yabyara ariwe wikoreye ibibazo bye byose ngo uretse ibihumbi 2 padiri yamuhaye ngo ajye kuvuza umwana ndetse n’amafaranga yo kumwishyurira ubwisungane mu kwivuza mituweli. Abaturanyi ba Mukanyarwaya, bemeza ko ngo uyu mwana wabyawe na Mujawamariya ari uw’uyu mupadiri ngo kuko basa ahantu hose, bagira bati: “Rwose ni se musa musa kuko ni photocopie neza neza.”

Uyu mupadiri ariko ibi byose abihakana yivuye inyuama, akavuga ko ibyo yakoze byose yabikoze nko gufasha uyu mwana wari impfubyi, akaba atangiye kumukorera ibyo we yita nk’ubutekamutwe, akavuga ko bibabaje kubona umuntu agira ineza nyuma akiturwa inabi.
Imbere y’umunyamakuru n’igitengo cyinshi tariki ya 12/03/2013, yagize ati “Rwose nkimara kumva ibi bintu ntahise nibaza nti ‘Ese umuntu arekere aho ibikorwa byo gufasha koko?’”

Ubwo twandikaga iyi nkuru, Mujawamariya yari arwaje umwana we mu bitaro bya Gitwe aho avuga ko atazi uko azahava kubera umwenda abereyemo ibitaro kuko se w’umwana yanga ku mufasha kandi umukecuru babana nawe akaba nta mikoro afite. Uretse kuba ikibazo cya Mujawamariya kizwi na polisi station ya Kabagali, nta rundi rwego rukizi kuko ntaho yakigejeje kubera ibanga ngo yakomeje kugirira uyu mu padiri.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 16 )

njye ndabona kigali today ifite uruhare mu gukomeza guhohotera uyu mukobwa.None se uyu mupadiri niba anarengana ko atari we wa mbere waba arenganye ngo nibiba ngombwa azarenganurwe,kuki amazina ye atajya ahagaragara kugirango uyu mukobwa afashwe gukemurirwa ibibazo noneho bazasanga abeshya akabihanirwa,padiri agasubirana icyubahiro cye.Njye ndumva uyu atakiri padiri,nashyikirizwe ubutabera bubyemeze banapime amaraso ye n’ay’urwo ruhinja.

RUKUNDO yanditse ku itariki ya: 14-03-2013  →  Musubize

ahubwo ndumva namwe mukomeje kumugirira ibanga! Kiliziya gatorika ntago yihanganira inkozi z’ibibi nkizo nimumuvuge izina tumumenye nawe niba yaranabikoze ntazongere kdi niba ataranabikoze abimenyeshe imbaga y’abakristu ayobora kuko hari kenshi wumva musa wasanga hari umuntu uvugwaho nkibyo ugacika intege nubwo utabura gusenga ariko ntibagasebye kiliziya gatolika ushaka umufasha bimunaniye ajye avamo amushake kumugaragaro atabangamiye itorero ryacu

MIMI yanditse ku itariki ya: 14-03-2013  →  Musubize

Iyi nkuru ishobora kuba ari igihuha pe! none se uyu mupadiri uvugwa ntihagaragare izina rye ubu koko ntibamubeshyera???!!! kandi abakobwa b’icyi gihe nabo basigaye bashakisha uwo bakwegekaho ikibazo cyabo, usanga umuntu agira ikibazo aho kugira ngo yiyakire agatangira gutekereza uwo bagifatanya nkaho umuntu atagira ibye. Wasanga yarabonye nta wundi wamufasha nkuko padiri yamufasha agahitamo kumwegekaho umwana. Ese koko umugabo baryamanye rimwe??!!! yego simvuze ko bidashoboka ko baryamana rimwe agasama ariko nanone dutekereze.....

Alice Mignonne Ntwali yanditse ku itariki ya: 14-03-2013  →  Musubize

Uwo mupadiri ko mutinya kuvuga izina rye yitwa nde? Aho ntimumubeshyera? KUki uwo mugore-kobwa adatanga ikirego ngo niba ari ukuri umwana abone uburenganzira bwe? Wa munyamakuru we ngaho niba utabeshya vuga izina ry’iyo nkozi y’ibibi ihakana umwana yibyariye.

IBIHUHA.COM yanditse ku itariki ya: 13-03-2013  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka