Rubavu: Umugabo yashizemo umwuka igihe yari aryamanye n’abagore babiri
Uwitwaga Ntawugoruwanga Mose wo mu kagari ka Butaka mu murenge wa Bugeshi mu karere ka Rubavu yitabye Imana ku itariki ya 02/09/2013 ya azize kurarana n’abagore babiri nkuko bitangazwa n’abaturage bo mu murenge wa Bugeshi.
Aba bagore ngo bamubajije niba kujyana nawe bitatera ikibazo abo mu rugo rwe, ababwira ko yibana wenyine bityo bakaba badakwiye kwikanga uko bari bwakirwe, ni uko bahita bemera gutahana nawe.
Ngo mu ijoro yakoranye imibonano n’abo bagore, ariko ngo yashizemo umwuka amaze kuryamana n’abagore babiri, uwa gatatu batararyamana. Aba bagore uko ari batatu bari kumwe nawe bavuga ko yazize kunanirwa kugeza apfuye.
Ubu umurambo wa Ntawugoruwanga Mose uri ku bitaro bya Rubavu, ahagomba kurebwa icyamwishe n’ubwo abaturage bose bari kwemeza ko ngo yazize kuryamana n’abagore babiri icyarimwe.
Ibitaro bya Rubavu ntibirashyira ahagaragara icyamuhitanye kuko umuyobozi w’ibitaro bya Rubavu Dr.Kanyenkore yabwiye Kigali Today ko ntacyo yatangaza ku rupfu rw’uyu mugabo kuko yageze kwa muganga yapfuye.
Uyu muyobozi w’ibitaro yabwiye Kigali Today ko polisi y’igihugu ariyo isuzuma umurambo wa nyakwigendera ikazatangaza icyo umuntu yazize. Muganga Kanyankole ariko yabwiye Kigali Today ko kuba umuntu yapfa aryamanye n’umugore bishobora kubaho mu gihe uwo muntu aba arwaye umutima cyangwa yanyoye imiti itera imbaraga ikaza gutuma umutima uhagarara iyo adakorewe ubutabazi bwihuse.
Aba bagore bavugwa kuba bararyamanye na nyakwigendera bari mu maboko ya polisi naho umurambo wa nyakwigendera uracyari mu bitaro bya Rubavu n’ubwo ibi bitaro bidafite ubushobozi bwo kuwusuzuma ngo abone gushyingurwa.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 19 )
Ohereza igitekerezo
|
ese uwo mugabo nta mugore wisezerano afite?gusa birababaje cyane pe!
Njye ndabona polisi ikwiye kurekura abobagore barazira ubusa.none se bamufashe kungufu ?ariko rubavu yararozwe hari nundi warumucuruzi mumugi wa rubavu yaje gupfira kwa malaya mu migina ( kigali) yari yabeshye umugore we ko agiye isafari ntabwo bizoroha.
uyumutipe yarahiyepe!
NTAWUGORORAWUNGA AMOSI cyamuriye da!igiki?igitu**ariko yatanze umubyizi utubutse ahubwo abo bagore ni babili gusa ni batatu umwe uduturu tubili tubili akanyuma karamugarika baba arapfuye utazi ko kiryana gira ngo ntigifite ikijigo.none mwese muze tukiveho ushaka kucyegera abanze agure isanduka asezere ntubyoroshye birakomeye.Itegeko uzaza asambana azajya apfa muhagarikire aho rero.
Uwo mugabo kuryamana n’abagore batatu ahaaaaaa, ariko nabo ngirango bari bahanzweho da sigusa, abanyarwandakazi kuki batiha agaciro kabo kabakwiye.
Mbega gupfira mu byaha weeeeeeeeee, gupfa usambana? ese koko ni irari gusa? iyo aryamana n’umwe byari kumutwara iki? cyangwa umugani yari yanyoye imiti, yabonaga umwe atabivamo? Imana ni iyo kudutabara kabisa
Ntabwo ari babiri gusa ni batatu