Pasiteri yasezeranyije umugabo umwe abagore batatu

Umugabo wo mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo yashyingiranywe n’abagore batatu kuzabana akaramata ndetse na pasiteri abiha umugisha.

Ibi byabereye mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo mu karere ka Bukavu, aho basezeraniye mu rusengero rwa pasiteri Zigabe Cirhuza ari nawe wabazeseranyije ndetse anabaha umugisha.

Pasiteri Zigabe Cirhuza yabwiye abo bagore ko bagomba koroherana mu nzu yabo nubwo haba yari ibyo umwe atishimira muri urwo rugo; nk’uko bitangazwa n’urubuga rwa lecongolais.cd.

Umugabo n'abagore batatu bahabwa umugisha mu rusengero.
Umugabo n’abagore batatu bahabwa umugisha mu rusengero.

Abantu bibajije impamvu uyu mu pasiteri icyaba cyaramuteye gusezeranya umugabo umwe ku bagore batatu.

Egide Kayiranga

Ibitekerezo   ( 22 )

Ahubwo ntago ari ZAGABE wabasezeranyije ahubwo Pasteur niwe wasezeranye nabari batatu icyarimwe basezeranijwe na pasteur wacu. Twe turemera ko guharika byemewe kandi na bible irabihamya Dore imironko ibigaragaza ndetse nitegeko ryagenewe ufite abagore babiri! Gutegeka kwa 21:15,yesaya 4:1-8,matayo 25:1- ,1abami15:5 . None mwe abavuze byinshi (amahomvu)mwasomye bible? Cyagwa nikigare nkabandi bose Ese ufite byibuze igihagararo nkicya Dawidi Imana yishimiye ikanamuhamya cyagwa Salom warufite 1000 cg Abraham cg moïse ndetse nabandi bose tubona muri bible ahubwo mbona kutemera polygamie arizingiro ryubuhakanyi nyakuri .Dore inama mbagira nuko mumenya ibyanditswe mukabona kwandika nkaha! Kuko UMUGISHA DUFITE TWA WUBONYE BINYUZE MURI ABRAHAM JACOB MOISE KANDI ABO BOSE BARI BAFITE ABAGORE BESHI NONE NIBA UVUMA ABASHAKA ABAGORE BESHI MENYAKO HARIMO NABA BASOGOKURUZA BACU!ugasanga Imana nawe ikakuvumisha ibyago biri muri bible! Soma maze ubone kuvuga!

mashim yanditse ku itariki ya: 22-08-2012  →  Musubize

umva wee!!!! mbega ibibazo gusa wagiri noti ntiwashyira mu nzu imwe abagore batatu, reka reka congo n’abasazi, wenda umwe wamugira cyangugu, undi gisenyi undi gikongoro , none urumvara????

head yanditse ku itariki ya: 22-08-2012  →  Musubize

Ibi ntibintangaje ahubwo n’iwacu ejo aho bukera abiyita abapasitori, ba apostles, ba Masasu, ba Gitwaza, ba .... barabikora, kubera ko umurimo witirirwaga Imana ndabona wibereye business mu zindi neza neza! upfa gukora mu mufuko icyo ushaka cyose bakakigukorera. Ariko twizere ko mu nsengero zacu zera ibi bitazageramo mu izina rya Yesu

mushyitsi yanditse ku itariki ya: 22-08-2012  →  Musubize

ibyo ni ishyano rwose. ntibikwiye abana b’Imana.

lee mazina yanditse ku itariki ya: 22-08-2012  →  Musubize

njye nemeranya na polygamie kabisa n’ubundi ni amadini yaje abikuraho hagarutse andi abiha umugisha ni byiza!!gusa ni ngombwa ko bikora ababishaka nta gahato ku bagore kdi umugabo mu ntangiro akabwira umugore wa mbere ko azashaka n’abandi!

ndizeye christian yanditse ku itariki ya: 20-08-2012  →  Musubize

IMANA YAREMEYE ADAMU UMUGORE UMWE NTIYARI INNIWE KUREMA BENSHI. IBI RERO UYU MUPASITOLI YAKOZE NI UKUVUGURUZA IMANA.

rucamata yanditse ku itariki ya: 19-08-2012  →  Musubize

nyumvira matwi nawera ubwuse wowe utaniyehe n’abakozi ba sekibi? ahubwose muri rdc ho byaremejwe? yezu ntimumuzi.

mujyanama yanditse ku itariki ya: 18-08-2012  →  Musubize

no mu rwanda bizemerwe bizagabanya umubare ukabije w’abakobwa babura abagabo

MATWI yanditse ku itariki ya: 17-08-2012  →  Musubize

Uyu ni pasitori nyabaki, iri dini ni bwoko ki? Aba ni abakozi ba Satani

aaa yanditse ku itariki ya: 17-08-2012  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka