Pakistan: havutse umwana ufite amaguru 6

Mu gihugu cya Pakistan kuwa 16/4/2012 havutse umwana ufite amaguru atandatu. Abaganga bakuru bo muri icyo gihugu bari gukurikirana uyu mwana mu bitaro by’abana bihererye i Karachi ngo barebe ko hari uburyo barokora ubuzima bw’uwo mwana.

Uyu mwana yahuye n’ikibazo cy’indwara ikomoka ku bisekuru, idakunze kugaragara ubusanzwe muri iki gihugu ndetse no ku isi hose muri rusange.

Abaganga bari gukurikirana ubuzima bw’uyu mwana bemeza ko ashobora kubaho ubuzima busanzwe n’aya maguru ye nubwo ibi ari ibidasanzwe; nk’uko bitangazwa na www.7s7.be.

Umwana wavukanye amaguru atandatu
Umwana wavukanye amaguru atandatu

Iyi ndwara itarasakara ahantu hatandukanye mu isi ishobora kuzajya igera ku mwana umwe mu bana miliyoni bavuka; nk’uko byatangajwe n’abaganga barimo kwita kuri uwo mwana.

Egide Kayiranga

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka