Nyuma y’imyaka 44 yabonanye na nyina abikesha facebook
Abikesheje urubuga rwa Facebook, umugore witwa Angela Palmer, yabonanye na nyina umubyara witwa Helga Simeckie atigeze abona mu buzima bwe.
Angela yabwiwe ko uwo mubyeyi yamutaye akiri muto maze arerwa na se nawe wakundaga inzoga cyane, bituma atangira ubuzima bwe nabi. Kuri ubu ngo ari gukusanya amafaranga ngo abashe kuvana nyina n’umugabo we muri Croatia bakaza muri Amerika.
Angela Palmer, avuga ko mu byumweru bicye bishize yabonye umugore witwa Helga Simeckie amusaba ubucuti kuri facebook, ariko yanga kubwakira kuko atajya yakira buri wese uko yiboneye.

Nyuma ngo uyu mugore yaje kumwandikira ubutumwa mu rurimi rw’ikidage amubaza igihe yavukiye, maze Angela aramusubiza kuko uru rurimi aruzi neza, bitewe n’uko ariho yarerewe mu kigo kirera imfubyi ari naho se yaje kujya kumurera amukura.
Yamusubije amubaza uwo ariwe, undi amubwira ko ari nyina umubyara. Yagize ati: “Yaransubije ngo ni mama. Naratunguwe cyane kuko mama yantaye ndi uruhinja”.
Yahoo dukesha iyi nkuru, ivuga ko uyu mugore wabwiwe ko nyina yamutaye ataragira umwaka umwe, ubu afite imyaka 44, ari nayo amaze atabonana na nyina umubyara.
Jean Noel Mugabo
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
nibabakobwa bata abana byageraho bakicuza isi yabasize ubwose aramushakaho iki?kweri arashakase kumusuraaa
Angela should see ur mother eye by eye or not! it is a special history.