Nyuma y’imyaka 22 bazi ko yapfuye bamubonye birabarenga

Umuryango wa Nzamurambaho Fidella wahungiye muri Cameroun waguye mu kantu bamubonye aje kubasura nyuma y’imyaka 22 bazi ko yitabye Imana.

Nzamurambaho Fidella waje mu Rwanda gusura umuryango we yasize ahunga mu 1994, avuga ko yamaze gufata umwanzuro wo gutaha nubwo atazi igihe azabikorera kuko afite amasomo yo kurangiza no kubyumvikanaho n’umuryango we uba muri Cameroun.

Nzamurambaho n'umubyayi we.
Nzamurambaho n’umubyayi we.

Kigali Today iganira na Kamonyo Fidele, umubyeyi wa Nzamurambaho Fidella, imusanze iwe mu Murenge wa Shyira mu Karere ka Nyabihu, yatangaje ko atarashobora kwiyumvisha ko uwo areba ari umwana we kuko yari azi ko yitabye Imana.

Ati “Sindashobora kubyakira muri njye niba uwo ndeba ari umwana wanjye twaburanye mu 1994, nari nzi ko yitabye Imana naramaze kubyakira, none ejo bundi numvishe ampagara ambwira ko aje kundeba ndikanga.”

Nzamurambaho akigera mu muryango we bamwakirana urukumbuzi.
Nzamurambaho akigera mu muryango we bamwakirana urukumbuzi.

Kamonyo yabivuganaga ikiniga umukobwa we Nzamurambaho Fidella amwicaye iruhande, akavuga ko ababajwe n’uko ari bwongere akagenda kandi yumva atamuva iruhande. Ati “Ndifuza ko yanguma iruhande, ndarwaye sinshaka kongera kumubura.”

Nzamurambaho waje mu Rwanda tariki ya 21 Werurwe 2016 avuga ko atabashije guhita avugana n’umuryango kubera byabanje kubafa igihe cyo kurira kubera kwishimira kumubona.

Agira ati “Nabonye papa umbyara naho mama nasanze yaritabye Imana gusa nishimiye kongera kugera iwacu, abantu twahuye byari ibyishimo by’amarira ku buryo ntabashije kubona umwanya wo kuganira.”

Nzamurambaho avuga ko yishimiye kubona u Rwanda kuko yasanze rwarateye imbere agereranyije n’uko yarusize.

Nzamurambaho uri hagati yambaye lunette ubwo yasuraga umuryango w'umugabo we utuye i Pfunda.
Nzamurambaho uri hagati yambaye lunette ubwo yasuraga umuryango w’umugabo we utuye i Pfunda.

Yakomeje agira ati “Ndashimira abayobozi y’igihugu kuko bakoze akazi katoroshye muri iyi myaka 22. Navuye mu Rwanda numva ntahagaruka kuko nari nzi ko igihugu cyasenyutse ariko ubu ntiwabimenya.

Iterambere ririgaragaza, umutekano ni wose, mu nzira ntawe uguhagarika akwaka ibyangombwa, ibikorwa by’amajyambere byegereye abaturage,....”

Abajijwe icyo azashingiraho mu kunyomoza amakuru mabi avugwa ku Rwanda, Nzamurambaho yavuze ko azababwira ukuri yabonye, akoresheje amafoto yafashe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Najye ndacyaburaho tuk muminsimike ndaza

kabang yanditse ku itariki ya: 8-06-2016  →  Musubize

ikaze ahowavutse unzese tutari amahoro iwacu ntacyibi cyizaharangwa

Uwamahoro divine yanditse ku itariki ya: 20-05-2016  →  Musubize

ikaze iwacu ni amahoro

Eric yanditse ku itariki ya: 18-04-2016  →  Musubize

Maaaaaze abakubwiraga ko ugeze murwanda bamwica ugende ubabwire ngo muri babi.

eric yanditse ku itariki ya: 12-04-2016  →  Musubize

Nikaze tuguhaye nzamurambahowe uzatubwirire nabandi baheruka mugihugu ari amaraso, ko ubu ari ubumwe n’ubwiyunge,haratemba amata n’ubuki.

KC yanditse ku itariki ya: 24-03-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka