Nyanza: Yirukanwe mu nama azira kuza asa nk’uwasinze

Sindikubwabo Augustin ushinzwe amashyamba mu mirenge ya Mukingo na Cyabakamyi mu karere ka Nyanza tariki 13/05/2013 ahagana saa cyenda z’amanywa yirukanwe mu nama yaberaga mu cyumba cy’inama cy’ako karere azira kuza asa nk’uwasinze akanavuga amagambo aterekeranye.

Uwo mukozi yaje muri iyo nama yagombaga gutangira saa munani z’amanywa aza asa nk’unyonyomba kugeza aho yagereye mu byicaro bari bateguye.

Nkurunziza Francis umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu mu karere ka Nyanza wari uyoboye iyo nama yabanje kumubaza imirenge akoreramo undi nawe ahita yihutira gusubiza ko imirenge yahawe gukoreramo atariko yose ayigeramo.

Mu magambo asa nkarimo ikinyabupfura gike yagize ati: “Njye mwampaye gukorera mu mirenge ibiri ariyo Mukingo na Cyabakamyi ariko muri uyu wanyuma sinjya mpagera kubera ikibazo cy’ubushobozi buke bwo kuba najya gukorerayo”.

Sindikubwabo Augustin wirukanwe mu nama akekwaho gusindira abandi.
Sindikubwabo Augustin wirukanwe mu nama akekwaho gusindira abandi.

Abari muri iyi nama bahise bifata ku munwa bamwe muri bo baba batangiye kumuha urw’amenyo icyumba cy’inama cyose cyuzura ibitwenge.

Nyuma yaho abantu bari bamaze gutuza yongeye kubazwa niba amasezerano y’akazi we ubwe yishyiriyeho umukono amusaba gikorera mu murenge umwe undi akawureka ntiyatindiganyije kwemeza ko yose uyishinzwe.

Mu kumubaza niba hari ubwo yaba yarigeze gusubiza na rimwe amafaranga yahembwe bitewe n’uko hari umurenge asabwa gukoreramo ariko akaba atajya ahakandagira yavuze ko nyayo arigera asubiza.

Ibi byatumye bakemanga raporo yoherereza abamukuriye mu kazi ke zerekana ko akorera mu mirenge yose kandi mu buryo buhoraho nyamara muri iyo nama yagaragaje ko atajya agera mu murenge wa Cyabakamyi ahubwo akorera gusa mu murenge wa Mukingo mu karere ka Nyanza.

Ku bw’iyo mvugo ye bamwe muri bagenzi be bahise bakeka ko atari wenyine ahubwo yaba afite isindwe cyangwa afite ikindi kibazo cye cyihariye.

Nkurunziza Francis agendeye kuri iyo mvugo ye n’uko yitwaraga amusubiza nawe yeruye avuga ko Sindikubwabo Augustin yaba hari aho yanyuze aho akaba yashakaga kuvuga mu kabari.

Kubera uburyo yagaragaragamo yasabwe guhita yivana muri iyo nama akajya hanze yayo kugira ngo niba yaba yanasinze zibanze zimushiremo agaruke mu murongo.

Inama yabaye yiyicariye hanze.
Inama yabaye yiyicariye hanze.

Imyitwarire ye ishobora kumuviramo gusesa amasezerano y’akazi ke
Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu mu karere ka Nyanza, Nkurunziza Francis yatangarije abari muri iyo nama ko Sindikubwabo Augustin amasezerano y’akazi ke ashobora kuba yaseswa ngo kuko atubahiriza ibiyakubiyemo.

Avugana na Kigali Today hanze y’inzu y’inama yari yirukanwemo, Sindikubwabo yatangaje ko nta sindwe cyangwa akabari yanyuzemo ngo anywe inzoga mbere yo kuza mu nama yari igenewe kwiga ku gufata neza amashyamba yo mu karere ka Nyanza.

Yagize ati: “Nafashe akaruhuko ka saa sita nk’abandi bakozi bose ariko mfashe n’inzoga nabyo byaba ari uburenganzira bwanjye kuko ndakuze bihagije”.

Ku birebana n’uko ashobora kuba yatakaza akazi ke biturutse ku myitwarire mibi yeretse abo bari kumwe mu nama yavuze ko hasheshwe amasezerano ye hafi yazagarukira ari mu nkiko.

Jean Pierre Twizeyeyezu

Ibitekerezo   ( 16 )

Uku ni ugusebyanya. Uyu musore ndamuzi nta soma ku kayoga pe. Ahubwo ibi byatuma ajya mu rukiko kuko yasebejwe pe.

byiringiro yanditse ku itariki ya: 14-05-2013  →  Musubize

ariko se uyu musore mbere yo kumugerekera ntanicyo mupfa?

mimi yanditse ku itariki ya: 14-05-2013  →  Musubize

iyo nkuru ya nyanza urayibeshye cyane kuko natwe twari duhari irinde kumugerekera

paul x yanditse ku itariki ya: 13-05-2013  →  Musubize

ARIKO SE TITI WABAYE UTE KOKO? IBI NI UGUSEBANYA.UYU MUSORE NTIYAKORA IBYO.

sayinzoga yanditse ku itariki ya: 13-05-2013  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka