Nyanza: Yabanje kuba mu giti nk’inyoni none ubu yibera mu kazu k’amazi

Umugabo witwa Rwigema Samson ukomoka mu Kagari ka Rwesero ahitwa mu Kidaturwa mu Karere ka Nyanza avuga ko imibereho mibi y’ubuzima yatumye yibera mu giti nk’inyoni ariko ubu yibera mu kazu k’amazi ari na ko amaze ukwezi acumbitsemo mu Mujyi wa Nyanza.

Uyu mugabo ubayeho muri ubu buzima iyo aganira n’umuntu ntaho yahera ahamya ko afite ikibazo cyo mu mutwe kuko asubiza ibyo abajijwe ukabona ko ari umuntu utuje ahubwo iminsi ariy o yamwigirijeho nkana.

Mu gitondo cya kare Rwigema afungura akazu k'amazi yiberamo ngo kinjiremo umuyaga.
Mu gitondo cya kare Rwigema afungura akazu k’amazi yiberamo ngo kinjiremo umuyaga.

Ngo ajya gutangira ubuzima bwo kuba mu giti nk’inyoni ndetse rimwe na rimwe akanyuzamo akaryama mu miferege y’amazi yo mu Mujyi wa Nyanza byabanjirijwe n’amakimbirane yagiranye n’abo mu muryango we bakamuriganya amasambu.

Ibi ngo byakuriye no gutabwa n’umugore we bari bamaranye amezi umunani babana ngo kuko yabonye ubwo buzima agahitamo kwikuriramo ake karenge akigendera.

Rwigema Samson yatangaje ko uyu mugore ubu afite amakuru avuga ko yahise yishakira undi mugabo bafitanye abana batatu.

Agira ati “ Ibibazo byanjye bwite by’umuryango birebana n’amasambu nambuwe ku buryo bw’amaherere, nabigejeje ku buyobozi kuva ku rwego rw’akagari ntuyemo kugera ku rwego rw’akarere ariko hose ntacyo bamariye kuko bampaga amasezerano yo kukinkemurira ariko ntasohozwe”.

Iyo ari muri ako kazu ngo ararwara ntagire umuvuza yasonza ntabone icyo kurya mbega muri rusange ngo yitungiwe no guca inshuro mu gihe yabonye aho ayikura ubundi yabura agasasa akaryama inda irimo ubusa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza, Gasore Clement, avuga ko ikibazo cy’uyu mugabo hashize iminsi ibiri akimenye gusa ngo yaketse koyaba afite uburwayi bwo mu mutwe bumutera kubaho muri ubwo buryo.

Ngo nyuma yo kumenya iki kibazo hari gahunda yo kumujyana mu bitaro by’abarwayi bo mu mutwe hakamenyekana impamvu ibimutera.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Umva ubuswa bwabo, ngo hashize iminsi 02 amenye ikibazo cye, ngo none agiye kumujyana kw amuganga barebe ikibazo afite, kandi bamubwira ko ikibazo cye ari amsambu abiwabo bamwatse, akanaregera inzego zose none nubu bagakomeza kumtererana, uyu muyobozi nakurikirane dosiye yuyu muntu kuko bigaragara ko ntawumwitayeho , yababajwe nuko ntawumurangiriza ikibazo

kaziyako yanditse ku itariki ya: 29-04-2015  →  Musubize

Mubyukuri burya umuntu ni nkundi ubuyobozi bwakagombye kwihutira gukemura iki kibazo cyuyu muturarwanda nawe akishyira akizana kandi akabaho mubuzima bwiza nkubwabandi kuko iki gihugu gifite ubuyobozi bwiza kandi bukunda abagituye .

NDAGIJIMANA GEDEON yanditse ku itariki ya: 16-04-2015  →  Musubize

Oh my god the earth loaded you can.t explain haw the human being lives in tree and hause of water oh biraba baje ?

Iradukunda fils ek lugo yanditse ku itariki ya: 13-04-2015  →  Musubize

Uyu muyobozi yasubije nabi cyane umuntu ubibazo biramurenga hanyuma ukamwita ko arwaye mu mutwe. Mbega gushinyagurira umuntu.

Thacien yanditse ku itariki ya: 13-04-2015  →  Musubize

N’ibibazo birasaza uwo muyobozi mbere yo kumujyana mubitaro naperereze igitera kubaho atyo.Clément bivuga umunyampuhwe,ubahisha izina ryawe.

VCY yanditse ku itariki ya: 13-04-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka