Nyanza: Imiryango yarwaniye mu gusoza ikiriyo cy’Umucuruzi uherutse kwitaba Imana

Ku gicamunsi cyo ku wa 10 Gicurasi 2015, ubwo hasozwaga ikiriyo cy’umucuruzi Twagirayezu Michel wari uzwi ku izina rya Ragadi, nyiri Motel IDEAL iri mu Mujyi wa Nyanza uherutse gupfa mu minsi ishize, mu rugo rwe habereye imidugararo ituma habaho ubushyamiranye bwatumye ab’iwabo w’umugore n’ab’iwabo w’umugabo bahangana mu mirwano bapfa imitungo.

Gushyamirana byatangiye ubwo abantu bo muryango Nyakwigendera Ragadi avukamo bagaragarije kutumvikana n’abo mu ruhande rw’umugore we babashinja ko bari basanzwe badacana uwaka kubera urubanza rwa gatanya Ragadi n’umugore we bari bamazemo iminsi.

Mu kwiherera ngo bigire hamwe uko imitungo Ragadi asize yahabwa abana bakayirererwamo nibwo hatangiye amahane maze batangira kurwana.

Ubushyamirane bwabereye muri uru rugo Nyakwigendera Ragadi yari acumbitsemo mu Mujyiwa Nyanza.
Ubushyamirane bwabereye muri uru rugo Nyakwigendera Ragadi yari acumbitsemo mu Mujyiwa Nyanza.

Nk’uko bamwe mu bantu bari bahibereye iyi mirwano itangira babivuga, ngo abo mu muryango wa Ragadi nibo bari bafite abahane maze baba basingiriye abo mu murynago amugore avukamo batangira guterana amabuye.

Ngo ubwo urugamba rwari rurimbanyije hagati y’izo mpande zombi buri wese yitabazaga icyo afite, ariko ku bw’amahirwe polisi ikorera mu Karere ka Nyanza yahageze nta muntu urahakomerekera.

Hari ikirahuri cy’inzu ibuye ryaguyeho rirakimena ndetse hanameneka n’ibirahuri by’imodoka ebyiri zari hafi yaho iyo mirwano yabereye mu rugo Nyakwigedera Ragadi yari acumbitsemo ruri mu mudugudu wa Gakenyeri A mu Kagari ka Nyanza mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza.

Ragadi niwe wari nyiri Ideal Motel iri mu Mujyi wa Nyanza.
Ragadi niwe wari nyiri Ideal Motel iri mu Mujyi wa Nyanza.

Umunyamakuru wa Kigali Today yavuganye na Umulisa Betty bita “Bebe”, mushiki wa Ragadi, yemeza ko habayeho gushyamirana mu rugo rwa musaza we basoza ikiriyo cye ariko ngo sibo ntandaro muri y’iyo mirwano yagize ibyo yangiza.

Yagize ati “Abo mu muryango umugore wa Ragadi avukamo babanje kwiherera mu nama tubasanzemo bararwana nibwo natwe twabasingiriye maze hatangira umuvurungano”.

Uwamahoro Basmath washakanye na Ragadi we aravuga ko nta kavuyo bateje ngo ahubwo bene wabo w’umugabo we nibo bateje imvururu bashaka gutwara ibintu byari biri mu nzu babyita ko ari ibyabo, kandi inama y’umuryango yemezaga ko bigomba guhabwa abana.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

ark abo barwanira imitungo baziko na nyirayo wayivunikiye yayisize? birababaje kd nikimwaro kuriyo miryango!!!!!! ahubwo leta ikurikirane muriyo miryango uhobora gusanga bafite uruhare murupfu rwe ngo basigarane imitungo.

dodos yanditse ku itariki ya: 15-06-2015  →  Musubize

ark abo barwanira imitungo baziko na nyirabyo wabivunikiye yabisize? birababaje kd nikimwaro kuriyo miryango!!!!!!

dodos yanditse ku itariki ya: 15-06-2015  →  Musubize

ibintu nkibyo akenshi abana nibo bigiraho ingaruka.ubuyobozi nibufashe abana kuko nibo baremerewe cyane

adolte yanditse ku itariki ya: 13-05-2015  →  Musubize

Aah! Abantu basigaye bifuza ko umukire mu muryango yapfa ngo bagabane imitungo ye, ubuyobozi butabare abana asize naho ubundi nabo barabarya!

K.Emmy yanditse ku itariki ya: 12-05-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka