Nyamasheke: Ubukwe budasanzwe, abageni kuri moto bwashituye benshi!
Mu masaha ashyira saa munani n’igice zo kuri uyu wa Gatatu, tariki 31/07/2013, abatuye mu mirenge ya Kagano na Bushekeri mu karere ka Nyamasheke batunguwe n’ubukwe budasanzwe aho abakwe bari batwaye moto bahetse abageni babo.
Aba bageni bari mu karasisi ka moto zindi zari zibashagaye zigenda zivuza amahoni mu muhanda. Abakwe bari batwaye moto bahetse abageni babo bari bahagaze bafashe mu bitugu byabo ku buryo wabonaga bishimishije.
Abandi bantu batwaye moto bari babashagaye n’amahoni menshi ndetse bakaba bagendaga bakatakata mu muhanda ku buryo wabonaga barabyitoje.

Ubwo bahagararaga aho bari bagiye kwiyakirira, aba bageni batangarije Kigali Today ko bateguye ibi birori kugira ngo bishimane n’imiryango yabo ndetse n’inshuti kuko kuri bo ari umunsi udasanzwe.
Ubu bukwe ni ubw’imiryango ibiri , uwa Nzeyimana Emmanuel na Uwinema Agnes ndetse n’uwa Niringiyimana Damascene na Urusaro Solange; yasezeraniye mu murenge wa Bushekeri ariko ijya kwiyakirira mu murenge wa Kagano; hose ni mu karere ka Nyamasheke.
Asobanura iby’ibi birori ndetse n’aka karasisi ka moto, Nzeyimana Emmanuel yabwiye Kigali Today ko nyuma yo kuva gusezeranira ku murenge wa Bushekeri, bahise bakora akarasisi kagera mu murenge wa Kagano ahitwa ku Ishusho (ya Bikira Mariya), barongera basubira ahitwa ku Kinini mu murenge wa Bushekeri; bahageze barakata bagaruka mu murenge wa Kagano, ari na ho biyakiriye.

Nzeyimana yabwiye Kigali Today ko bari barabiteguye. Yagize ati “Twari twarabiteguye kandi urabona ko dukeye. Ibyishimo ni byose kuri jyewe kubera ko ni ishimwe kandi no kuri bagenzi banjye bose urabibona ko buri wese amwenyura yishimye kandi na cherie wanjye urabona ko acyeye. Numvaga binejeje rwose kuko uyu ni umunsi wa mbere mu mateka yanjye”.
Umugeni wa Nzeyimana na we yemereye Kigali Today ko bashimishijwe n’ibi birori bakoze kandi avuga ko ibyabaga byose yumvaga neza inyungu zabyo.
Yagize ati “Ndumva nishimye cyane kuko icyo Imana yashatse ko kibaho cyagezweho”. Uyu mugeni Uwinema asaba abandi bakobwa kwirinda kwishyingira ahubwo bakajya bitonda bagakora ibirori nk’ibingibi ngo bishimisha ababyeyi n’abavandimwe.

Niringiyimana Damascene n’umugeni we Urusaro Solange na bo babwiye Kigali Today ko banezerewe cyane ku bw’uyu munsi wabo kandi ko babiteguriye hamwe kugira ngo babashe gushimisha abantu.
Uwarebaga aba bakwe n’abageni babo bari kuri moto, abakwe batwaye, abageni babahagaze inyuma yabonaga bishimishije ariko akagira n’impungenge z’uko hashobora kuba impanuka. Cyakora ubwo twabazaga Urusaro (umugeni wa Niringiyimana), yagize ati “Numvaga nishimye cyane bindenze, numvaga nta kintu nshobora kuba”.
Yagize ati “Abakobwa bishyingira nta cyiza kirimo kuko hari byinshi bahomba, ukabona ntibabonye ibintu nka biriya kandi byagakwiye kuba ngombwa na bo bakabibona.”



Emmanuel Ntivuguruzwa
Ibitekerezo ( 27 )
Ohereza igitekerezo
|
Abantu bakora amakosa izuba riva; I/C Traffic Police mu Karere ka Nyamasheke yegure cyangwa yeguzwe.
Birakwiyeko Umukobwa wese ashaka Umugabo kuburyo busobanutse. ikirori kikagaragarira buri wese.
Birakwiyeko Umukobwa wese ashaka Umugabo kuburyo busobanutse. ikirori kikagaragarira buri wese.
Ni hatari ko mbona harimo abafite inda z’imvutsi mubikurikirane neza ataba yarahise abyara avuye kuri moto.
Umuntu yifashisha icyo afite niba ari umu motar se kandi niyo ataba we. Muzi ubukwe bw’amagare muri Rukumberi na Sake aho ni Ngoma District kubera harambuye nta na hamwe bavaho ahubwo bafatiraho buba bushimishije cyane.
Urugo Ruhire muzahorane amata ku Ruhimbi ni mukomeza gahunda amufite Muragura Imodoka vuba aha.
mbega ubukwe bwiza!!!!abantu b’inyamasheke bakomeje kwesa imihigo mu guharanira kwigira.aba bageni mbifurije urugo ruhire uwiteka abarinde
Ahore kumuvuga ibimara amafranga se jye ntagutagaguza
amafaranga guhari umugeniwange nzamuheka mumugongo
ninde uzampagarika ntawe. Ntanigihombokilimo
jye nimbukora nzifashisha abanya KIBUNGO nizengurukire ndi mukirere nikaraga maze ndebe ko traffic police izanyandikira
ewana abo bavuze ngo Police ibahane ntabwo aribyo mureke abana binezeze kdi kuba nta mpanuka yabaye IMANA ishimwe ubundi bakoze agashya niko babyunvaga mbifurije kuzagira ingo nziza ibi byishimo bizakomeze.
ubu bukwe nibwo bwo, ureke babandi babukora kumadeni bakagenda muri ma jeep batishimye bibaza icyo bazarya nyuma! ubukwe bwabaye umuhango i kigali kandi byagombye kuba ibyishimo! reba nukuntu iriya couple yambaye red ari nziza, congrats to them!!
NYAMASHEKE NTA POLICE I HABA HABAYE IMPANUKA UWUSHINZWE POLICE NTUGIRE NGO NTIYABIBAZWA KANDI HARASOHOTSE ITANGAZO RYA POLICE RYAMAGANA AMANYANGA YA BA MOTAR.URABONA UKO BAHAGAZE KURI MOTO .NI HATALI
Hahahahaha! Congratulations kubarongoye n’abarongowe. Ariko reka ntungire agatoki traffic police iboherereze za contraventions, bihaye kugenda kuri moto nta casque, yaba utwaye yaba n’utwawe. Kigali2day yoroheje n’akazi, n’amazina yabo arazwi! Ubwo izaboneraho no kureba niba aba bageni bagira permis yo gutwara moto!