Nyagatare: Umusaza w’imyaka 85 arifuza gutana n’umugore umukubita
Umusaza Muhimuzi Raphael wo mu mudugudu wa Gihorobwa akagari ka Rutaraka umurenge wa Nyagatare arifuza ubutane kuko akubitwa n’uwo yishakiye.
Muhimuzi w’imyaka 85 ukora akazi ko kudoda inkweto mu mujyi wa Nyagatare ariko akaba anagendera ku kibando kubera ubumuga, arifuza gutandukana n’umugore we bamaranye imyaka ibiri banasezeranye imbere y’amategeko.

Tariki 8 Nzeri 2015 nibwo yazindukiye ku kagali ka Nyagatare apfutse intoki,avuga ko yakubiswe n’uwo bashakanye bapfuye amafaranga ibihumbi 55 yavuye mu nka yabo uwo mugore we yagurishije akayarya wenyine.
Uwo mugabo yifuza gatanya n’umugore we, avuga ko amuhoza ku nkeke akanamurira imitungo yamusanganye.
Ati “Ushaka umugore ngo mubyarane kandi ntitwabyaranye none arankubita. Yaba ingumba bwo yandira ibyo yansanganye. Bamfashe dutane rwose.”
Nyamara uyu mugore w’imyaka 38, yemeza ko umugabo we nawe atari shyashya. Avuga ko n’ubwo benshi bemeza ko yamushatse amukurikiyeho imitungo, ahubwo umusaza nawe yikundira ibigezweho.
Ati “Ahora mu rushako, jye ndi uwa gatanu. Narinzi ko ngiye guteta ariko ni umunyamahane.”
Turatsinze Coleb umukozi w’akarere ka Nyagatare ushinzwe imirimo y’amategeko avuga ko guhozwa ku nkeke mu bashakanye ari impamvu y’ubutane. Ariko avuga ko ibyo bigerwaho iyo inzego z’ubuyobozi zananiwe.
Ubuyobozi bw’akagali ka Nyagatare ari naho yubakiwe inzu nk’utishoboye bwafashije uyu musaza kuvuzwa, mu gihe ikibazo cye bakikigaho.
Abaturanyi bo bemeza ko uru rugo rufite ibibazo bikomeye kuko uretse umusaza utemera ko umugore afite uburenganzira ku mutungo w’umugabo we, umugore nawe ababazwa no gutunga urugo ashinjwa ko aruca inyuma.
SEBASAZA Gasana Emmanuel
Ibitekerezo ( 9 )
Ohereza igitekerezo
|
nibabumuhe kuko ubwo nako atagizerwose.Murakoze
NIBAMUDIHE ESE ABAGORE BOSE BARAMUNANIWE?cyangwa baramfuye
birashoboka ko numugabo yaba atabyara kuko urumva amaze gutandukana nabagore batanu ahubwo Bose bafite ikibazo Bantu tutarashaka turasabwa kubanza tugakurikirana abotwifuza kumarana nabo ubuzima byacu bwose kuko urugo nishuri rikomeye kandi risaba kwitondera kuko ntibyoroshye
Nibabafashe kumvikana kandi birashoboka.
Dorere ibi byo ni ibiki? ariko uyu musaza agomba kuba atoroshye umugore wa gatanu.
Ariko ibi nurukoza soni muri society nyarwanda, nigute umuntu amugaza uwo bashakanye koko? nasabaga ubuyobozi bwa nyagatare ko bwarebera hamwe uko bwakemura iki kibazo ntaho niba aribyo koko uyu musaza yazahagwa da.
Ariko ibi nurukoza soni muri society nyarwanda, nigute umuntu amugaza uwo bashakanye koko? nasabaga ubuyobozi bwa nyagatare ko bwarebera hamwe uko bwakemura iki kibazo ntaho niba aribyo koko uyu musaza yazahagwa da.
yaayayaya!mbega umusaza wahagorewe rwose ubuyobozi ni butare uwo mugore wimyaka 38 atazamuhitana
niba barasezeranye ivanga mutungo kuki avuga ko ari kurya ibye ahubwo abo bayobozi barebe impanvu atamubyarira