Ngoma: Basabwe kwandika amazina yabo ku ibahasha y’ituro rya Noheri

Mu gihe bimenyerewe ko ubundi umuntu atanga ituro mu ibanga bitewe n’uko yifite, abakiristu bo muri Paruwasi ya Bare bo siko byabagendekeye ubwo batangaga ituro ry’ibahasha ya Noheli kuko basabwe kwandika amazina yabo kuri ayo mabaruwa.

Ibi babikoze kubera ko hari imiryango remezo yavuganye umubare w’amafaranga bagomba gutanga bityo kwandikaho izina byari ukugira ngo bazagenzure barebe uwatanze make batumvikanye maze bazamwishyuze ayasigaye.

Ibi ariko hari abakirisitu batabyumva neza kuko bo babona ko umuntu yatura uko umutima we ubimubwiye hatagiyeho icyo kugena ituro umuntu atanga kandi atamubereye mu mutima.

Ibyo kwandika amazina kuri ayo mabahasha bije vuba kuko ubundi bandikagaho umuryangoremezo gusa kugira ngo babone uko batangaza uko barushanijwe mu gutanga amafaranga menshi none ubu baribaza impamvu amazina yabo ari ngombwa ku ituro.

Umusore usengera muri iyi paroisse ariko wanze ko tuvuga amazina ye yadutangarije ko abona atari byo ko amazina y’umuntu yandikwa ku ituro rye ahubwo ko ryajya ritangwa uko byari bisanzwe. Avuga ko ibyo kwandika izina ku ituro bigaragara nk’agahato ku gutanga ituro kuko watanze make bagaruka kukwishyuza ngo watanze ituro rike.

Umukuru wa Centrale ya Bare, Bernedette, asobanura ko kwandika amazina ari ngombwa kuko bibafaha gutondeka uko imiryangoremezo yarushanijwe mu gutanga ituro ry’ibahasha ya Noheri ndetse no gucunga neza ayo mafaranga kuko ngo ashobora kunyerezwa igihe ategerejwe kubarwa ngo hamenyekane ububare wayo.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka