Ngo udukapu abagore bitwaza tubamo udukoko twanduza kurusha ubwiherero
Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo Initial Washroom Hygiene bwagaragaje ko udukapu bamwe mu bagore n’abakobwa bitwaza tubamo udukoko bita bacteria twinshi kandi tunyuranye kurusha bumwe mu bwiherero rusange, kandi ngo udukapu dukozwe mu ruhu two turushijeho kugendamo udukoko twinshi.
Icyateye impungenge abashakashatsi kandi ngo ni uko agakapu kamwe muri dutanu gashobora gutera indwara zikomeye abantu iyo twa dukoko twabaye twinshi cyane kubera impamvu zinyuranye.

Bakomeje kwitegereza kandi ngo abashakashatsi basanze amavuta bamwe mu bagore bagendana yo kwisiga ku ntoki, ayo bisiga ku munwa bita rouge à levres cyangwa lipstick n’udukoresho two kureshyeshya ibigohe bita mascara aribyo bibamo udukoko twinshi mu biba muri twa dukapu twose.
Peter Barratt ushinzwe imirimo ya tekiniki muri Initial washroom Hygiene yabwiye ikinyamakuru Daily Mail dukesha iyi nkuru ko intoki z’abantu bose zibamo imyanda itandukanye ariko ngo uko abagore bagenda bakora kuri iyo myanda yose bayishyingura mu dukapu twabo uko bakozemo bashaka kwisiga cyangwa bafite ibyo barebamo.

Yagize ati “Uko iyo myanda igeze mu dukapu dufungwa ihita ibona aho yororokera ku buryo tumwe mu dukapu tubamo imyanda myinshi kurusha iyo ku bwiherero rusange kuko iyo myanda yiyongera ahantu hatagera urumuri kurusha ahakinguye nko mu bwiherero rusange.”
Ubu bushakashatsi burerekana ko iyi myanda kandi ngo yororoka cyane mu dukapu dukoze mu ruhu kurusha mu dukoze mu myenda kuko umwuka mwiza n’urumuri bitabasha gucengera ku buryo bworoshye mu dukapu dukoze mu mpu.

Ubu bushakashatsi buravuga ko abagendana udukapu bari bakwiye kujya bashaka umwanya wo gusukura udukapu twabo, kandi bakanashaka imiti ikwiye yo kuduhanagura no gusukura ibyo bagendanamo kuko batabyitwararitse byazajya bibakururira indwara nyinshi kandi ngo zamenyekana bitinze zaramaze kubanegekaza kandi baranduje benshi.
Ahishakiye Jean d’Amour
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
turamaze syiiiiiiweeeeeeeeeeeeeeeee
Ariko nanjye nkeka ko ABAGORE bafite ahantu henshi hihishe udukoko duhobora kubatera indwara. Reba nawe bariya bose ubona imisatsi barayihiduye ukuntu: Ngizo za meches, imisatsi itendera ku ntugu inyerera, n’ibindi byinshi. Buriya ufashe iriya misatsi ukayegura gato maze ukirebera ku ruhu rw’umutwe uko biba bimeze.
Ku DUKAPU abagore bagendana ho ndemeranya n’iyi nkuru ko hihishemo KABUTINDI nyinshi. Nawe se nimwo bashyira AMAKARISO (wenda iyo bibaye ngombwa ko bahinduranya), ndetse wenda ku bafite abana nimwo bashyira IMPEHO z’umwana,ikindi kandi buriya UMUGORE cg UMUKOBWA iyo yihereye gato aba afite udutambaro twinshi ahanaguza ahantu henshi hihishe (......)natwo ahita adushyira muri kariya gakapu. Reba rero izo micorbes zose ziba ziri mu gakapu, ubundi gahora gafunze n’imashini, ubushyuhe buba burimo bagatuma utwo dukoka tubaho mu mutuzo wuzuye umutekano.