Muhanga: Umugabo arashinja umugore we kumufata ku ngufu kuko ngo afite igitsina gito

Umugabo Kamatali [si izina rye nyakuri mu rwego rw’ibanga] utuye mu murenge wa Kabacuzi ho mu karere ka Muhanga, aravuga ko yagize ikibazo cyo gufatwa ku ngufu n’umugore bashakanye amushinja kuba ntacyo amumarira mu buriri.

Uyu mugabo agira ati: “mu gihe cyo gutera akabariro nk’abashakanye yarantotezaga ngo mfite agatsina gato katagira icyo kamumarira…nibwo yashatse kujya abikora ku ngufu ageraho abona guhora abinkoresha ku ngufu ntazabivamo”.

Uyu mugore ngo abonye ikibazo kitazakemurwa n’ingufu ngo yagejeje ikibazo cye kuri polisi ayibwira ko umugabo we ntacyo amumarira mu mibonano mpuzabitsina, ibi ageretseho n’ibindi birego ngo byatumye uyu mugabo yisanga muri gereza kenshi.

Nyuma batangiye kujya bageza ikibazo cyabo mu miryango yabo, waba uw’umugore kimwe n’uwe bwite.

Ikibazo cyakomeje gukomera kuko uku kungwa n’imiryango yabo ntacyo byigeze bitanga na kimwe. Uyu mugabo avuga ko iwabo w’umugore bashatse kuzana igitugu kuri uyu mugabo ngo bituma nawe afata ibindi byemezo binyuranye n’ibyo bo bifuzaga.

Akomeza avuga ko umugore we yari amaze kumunanira ku buryo bukabije, ati: “yari amaze kwigira ikirara yangara ku misozi, agashaka abandi bagabo, ubwo jye nkumva sinabishobora”.

Abaturanyi b’uyu mugabo nabo bemeza ko umugore we mbere akimuzana babonaga yitonda ariko ngo baje gusanga nta bwitonzi afite kuko ngo byagaragariraga buri wese ko ahohotera umugabo we.

Uyu mugabo avuga ko umugore atigeraga ashaka ko baganira nk’abashakanye ngo barebe uko bagera ku ngingo nyamara ngo umugore we yumvaga yakorerwa ibyo ashaka gusa, umugabo ati: “icyo yashyiraga imbere ni ukumva ko jye ngomba kuba igikoresho cye, nanjye rero nk’ukugabo wubatse uzi icyo nshaka ngasanga bitashoboka nkamwihorera”.

Aba bashakanye mu mwaka wa 2002 bamaze kugirana abana batatu. Kuba mu gutera akabariro n’umugore we bitagenda neza, uyu mugabo ngo yumva muri we nta kibazo cy’uburwayi afite ahubwo ngo asanga umugore we ashaka kuyikora ku rwego rumurenze cyane ko yahoraga amubwira ngo arasha kujya ashaka abandi bagabo bafite ibitsina byamuhaza.

Iki kibazo cyanageze mu nkiko, aho uyu mwaka urubanza rwarangijwe bategeka ko inzu, n’igice cy’isambu biba iby’umugore kuko ariwe urera abana naho umugabo agasigarana ikindi gice cy’isambu.

Uyu mugabo akaba asaba ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga ko bwamufasha nk’umwe mu bantu batishoboye kuko iri hohoterwa ngo rwamusigiye ubumuga atagaragaje ubwo aribwo.

Bamwe mu bakurikiranira hafi ibyerekeranye n’ubuzima bw’imyororokere batangaza ko uyu mugore ashobora kuba afite ikibazo cyo kuba atarashakana n’uyu mugabo yaba yararyamanye n’abagabo benshi ku buryo bishobora kuba byaramurenze bigatuma ashaka guhora akorerwa imibonano mpuzabitsina ku buryo bushobora kuba indengakamere, umugabo by’umwihariko utaramenyereye imibonano we atakwihanganira igihe kirekire.

Uyu mugabo yagannye ikigo kita ku kurwanya no gukumira amakimbirane yo mu ngo kitwa Mpore Mutima w’urugo cya Mukasekuru Donatille.

Mukasekuru avuga ko basabye inzego z’ibanze kuba bakurikirana iki kibazo ku buryo bw’umwihariko kuko ngo atari ikibazo cy’amategeko. Akaba yarasabye ko bakemura iki kibazo umwe adahohoteye undi.

Akomeza avuga ko bishoboka ko iki kibazo cyakemuka mu gihe bazaba baganiriye n’impande zombi kuko urugo ngo rutubakwa n’umuntu umwe. Aha akaba avuga ko bashaka kubonana n’umugore bakaganira kugirango bumve nawe ikibazo afite babe babasha kugikemura.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 20 )

None we ntiwamenya wasanga n’abana atari ab’uwo mugabo bashakanye ahubwo uwo mugore yaraje kwishakira imitungo y’inshuti ze zihariye

kanu yanditse ku itariki ya: 31-07-2013  →  Musubize

uyu mugore natange contacts ze maze abapfubuzi twibonere ikiraka. uyu mugabo ntiyamushobora erega, kereka nkatwe twabigize akazi kacu ka buri munsi.

sehene yanditse ku itariki ya: 31-07-2013  →  Musubize

ABAGORE BARAGWIRA NONESE AHO BAMARIYE KUBYARANA ABANA BATATU NIHO AGIYE YAMENYAKO UMUGABO YAMUCUMISE NGUFI NUBURYO BWO KUGIRANGO AGARAGAZE UBURAYA BWARI BWARAMUSAZE GUSA UWO MUGABO NIYIHANGANE UTAZIZE INARABYAYE AZIRA INARASHATSE

KUBWIMANA THEONESTE yanditse ku itariki ya: 30-07-2013  →  Musubize

niba bashaka kubakana nibagane abanyamasengesho rwose ndumva barageze henshi ariko aho mbarangiye naho nibahagere nzi neza ko nta kinanira Imana nibayiture ayo maganya yabo nayo izabitaho

alias yanditse ku itariki ya: 30-07-2013  →  Musubize

yewe birandenze pe uyu mugabo arababaje ari nuyu mugore nawe arababaye ariko ndumva barageze henshi ahasigaye nabarangira ni ku Mana(serieusemment bazature iki kibazo Imana yo ishobora byose niba bashaka kubaka kuko nta kibazo kuriyo kiyinanira wenda koko wasanga barahumanijwe na Satani!!!!birababaje

uwimana yanditse ku itariki ya: 30-07-2013  →  Musubize

Uwo mugore bazmuhe ikiraka muri filme za porno kuko ndabona yabishobora, uwo mugabo nawe ashaka undi mugore uzabasha kwihanganira ako gapande ke kuko nta nkweto itagira iyayo. izo n’ingaruka zukutarya avance kuko ifasha mugufata umwanzuro kubintu uzi neza kuko uba wabanje gusogongera ugashima n’undi akemera maze mugafata umwanzuro muziranye.

BABA yanditse ku itariki ya: 30-07-2013  →  Musubize

uwo mugore afite uburwayi bukomeye ushobora gusanga yaramenyereye kuryamana nabagabo benshi akiri umukobwa batandukanye cg akaba afite imidayimoni kuva cyera yari yaramuteye wenda yiwabo ikaba ariyo yamusambanyaga ese ubundi ko yabyaye yatuje akanyurwa nibyo bintu byumugabo ko yabyihanganiye kuva akigera murwo rugo kugeza aho ahabyariye 3

none yanditse ku itariki ya: 30-07-2013  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka