Mu Budage : Yananiwe gutera urubariro ahamagara polisi

Umugabo w’umunyabukorikori w’Umudage w’imyaka 43 y’amavuko yananiwe kubahiriza inshingano z’abashakanye za hato na hato yigira inama yo gutabaza polisi kugira ngo abashe kuva mu nzara z’umugore w’imyaka 47y’amavuko.

Ibyo byabaye kuwa kane tariki 12/04/2012 mu gace ka Bavarois mu Budage, ubwo uwo mugabo yatabazaga Polisi. Mu Budage umwe mu bashakanye afite uburenganzira bwo gutabaza igihe mugenzi we afite ubushake bw’imibonano mpuzabitsina bukabije.

Uwo mugabo n’umugore bahuye mu kabari mu ntangiriro z’icyumweru dusoza, umugabo aherekeza umugore iwe batangira kubana nk’umugore n’umugabo.

Nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina inshuro nyinshi, umugabo yashatse gusubira iwe kubera ko inzu y’uwo mugore yari ntoya, mbere yo kugenda umugore yamusabye kongera gutera urubariro, umugabo ahita ahamagara polisi kugira ngo abashe kuhikura, nk’uko bitangazwa n’urubuga La dépêche.

Ubwo Polisi yahageraga ije gutabara, umugore ntiyajijinganyije gutanguranwa ashaka kubaha ruswa. Umugore yatawe muri yombi, nyuma aza kurekurwa, ariko agomba kwisobanura imbere y’ubutabera ku byaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina no guhoza ku nkeke.

Polisi yo mu gace abo bakunzi barimo ntiyari imenyereye kwakira ibibazo nk’ibi ariko ivuga ko byari uburenganzira bw’umugabo gutabaza kuko umugore yamusabaga kumukorera ibyo ashaka nk’ikiguzi ngo abone kumureka agende.

Nshimiyimana Leonard na Ernest Karinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

reka kubeshya Polisi yo mu Budage nta ruswa. ariko se uri umunyamakuru wabyigiye cyangwa? ni agahoma munwa pee

polo yanditse ku itariki ya: 13-08-2014  →  Musubize

UYU MUGABO NYI MUMWITE UMUSAZI KUKO ABANTU NKABO BABAHO CYAN EPEEE! NIHEREYEHO MFITE UMUGABO WE AHO BIGEZE NZATANDUKANA NAWE NI WAMUNTU WUMVA KO IJORO RYOSE RYASHIRA ANDIMO MUBYUKURI NGERAGEZA KWIHANGANA GUSA NDANANIWE KUKO WE YUMVA YAHO AKORA IMIBONANO BURI KANYA IBYO RERO BIKANTERA KUTANGIRA UBUZIMA BWIZA, NDETSE NDANABYANGA CYANE AHO WEEK YOSE YASHIRA NTAHANTU NGIYE MUMFASHE UKO NABINGEZA NJYE NABUZE UKO NATABAZA POLICE?

yanditse ku itariki ya: 17-04-2012  →  Musubize

ibyo bintu nagahomamunwa peeeeeeeeeeee buriya nino iwacu wasanga hari abagore barengana kubera umuco buriya naho nukuzabaza nabo mukumva ibyabo naho ubundi uriya mugore ndumva ari nkindaya ariko police igerageze kumubabarira kubwumubiri we wamunaniye kwihangana !!!!!!!!!!!!!

ogen yanditse ku itariki ya: 17-04-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka