Mexique: Abaturage barambiwe abayobozi babo none bamamaje injangwe
Mu gihugu cya Mexique haravugwa injangwe iri kwiyamamariza kuyobora umujyi wa Jalapa kandi ngo yamaze kugira abayoboke bavuga ko bazayitora kuruta benshi mu bakandida, ndetse ngo irarusha abayoboke n’uwari asanzwe ayobora umujyi wa Jalapa.
Abakurikiranira hafi ubuzima muri Mexique baravuga ko ngo ibyo biterwa n’uko abaturage bamaze kurambirwa abayobozi babi batora ariko ntibagire icyo babamarira, bityo ngo bikaba bitanga umutumwa ko abaturage barambiwe abandi banyepolitiki.
Abanyepolitiki bo muri Leta ya Veracruz iyo njangwe yiyamamarizamo ngo bamaze igihe barahawe inyito y’imbeba, ngo kuko abaturage bababonamo nk’ababangiriza kurusha uko babafasha.

Ubu rero injangwe bise Morris iri kwiyamamariza ku nsanganyamatsiko igira iti “Urambiwe gutora imbeba? Hitamo neza witorere injangwe Morris.”
Iyi njangwe yitwa Morris ngo ni iy’umuturage witwa Sergio Chamorro wemeza ko urubuga rwa facebook rw’injangwe kandida Morris rufite abakunzi basaga ibihumbi 130 kandi ngo irarusha abakunzi abandi bakandida bose bari kwiyamamaza mu matora yo kuyobora inzego z’ibanze azaba kuwa 07/07/2013.
Iyi njangwe kandi ngo irarusha amajwi abakunzi Guverineri wa Leta Veracruz injangwe yiyamamarizamo.
Bwana Chamorro wahoze ari nyir’injangwe yabwiye ikinyamakuru The Guardian ko injangwe Morris bamamaza imaze kugira abayoboke benshi, ndetse ngo ubu ntakiyibona mu rugo kuko benshi baba baje kuyitwara ngo bayifotoze banifotozanye nayo, abandi ngo bakajya kuyikoresha bafata amashusho azakoreshwa mu kuyamamaza.
Ubu ngo hamaze kuboneka abantu benshi bavuga ko bazahagararira iyo njangwe mu biro by’itora, bakanakurikirana neza ko amajwi yayo abarurwa neza kandi akamenyekana.

Iby’iyi njangwe candida ariko ngo byamaze gusakara no mu yindi mijyi na Leta za Mexique kuko muri Leta za Ciudad habonetse inkende yiyamamaza, imbwa itangira kwamamazwa muri Oaxada ndetse ngo muri Leta ya Tepic haramamazwa inkoko.
Abayobozi bo muri Veracruz ngo batangiye kubona ko bitoroshye abaturage benshi bashobora kuzatora injangwe Morris, ubu ngo Carolina Viveros ukuriye komisiyo y’amatora yatangiye gutanga ubutumwa bwinginga abaturage ngo batazatakaza amajwi yabo batora Morris kandi itazemererwa kuyobora.
Ahishakiye Jean d’Amour
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
ibi bigaragaza urwego agahinda abo baturage bafite, birababaje kabisa!
tres incroyable, its probably fun kuberako barambiwe abayobozi babo ariko bitavuze ko ijangwe ariyo izayobora nitsinda but this is serious!!!