Mama wa Obama yagaragajwe kuri twitter yambaye ukuri
Umuntu utazwi yashyize ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter amafoto bavuga ko ari aya nyina wa Obama, Ann Dunham, yambaye umwenda w’Adamu.
Iyo foto yerekana umugore wambaye uko yavutse iherekejwe n’amagambo “ Nshuti Barack Obama, dore ifoto ya mama wawe.”
Iyo foto uwo muntu utazwi avuga ko yabonye ku rubuga (forum) 4Chan ngo yaba yarafotowe mu myaka za 50 kandi ngo ishobora no kuba yarashyizwe ahagaragara mu matora ya Perezida muri Amerika ubwo Obama yatorerwaga kuyobora icyo gihugu. Cyakora, ngo icyo gihe ntibashoboye kumenya ko ari iya nyina wa Obama.

Amakuru dukesha urubuga rwa internet www.7sur7.be avuga ko bishobora kuba byarakozwe mu rwego rwo guhorera Julian Assange, umugabo watangije igitangazamakuru Wikileaks cyagiye gushyira ku ka rubanda amabanga ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Gusa nk’uko uru rubuga rubivuga, ngo kuri internet intambara nyigira umupaka.
Niyonzima Oswald
Ibitekerezo ( 9 )
Ohereza igitekerezo
|
abazungu bameze nk’ abasigaye batekererezwa n’ imashini.
biragayitse
biriya sibyiza pe gushyira amafoto yumutu nkariya kurubuga nkoranya mbaga uwo ariwe wese birababaje
Obama yarangije gutambuka niyo bamusebya ntakizabihindura
ARIKO BARETSE GUSEBANYA?UBWO NUKO AMATORA YEGEREJWE,NYAMARA BIRENGAGIZA KO OBAMA YASHYIZWEHO NIMANA,ARIKO SE NDABARENGANYA BABIBWIRWE NIKI?BARARUSHYWA NUBUSA, IMANA YAVUZE NTAWE UYIVUGURUZA NIBAKOMEZE GUTA IGIHE
ariko uzi ko nubwo yambaye ukuri ari umugore mwiza!!!!!aruta benshi mu Rwanda kandi naho haba beza, naho ibyo guharabika byo ntibizabuza Gentleman OBAMA gutegeka isi, uwabikoze nakureyo amaso
ibi nugusebanya
NDAGAYA ABANTU BATANGA AMAKURU ADAFITE AGACIRO UBWO IYBO BIMARIYE ABANYARWANDA IKI? MUJYE MWIHA AGACIRO MUGAHE HESHE NABANDI . UBWO IYO NKURU ISEBYA MURABONA IKWIYE ABANYARWANDA BIYUBAHA? CYANGWA ABANA BIMANA?
NYINA WA OBAMA NUMUBYEYI NKA BABABABYAYE. AKWIYE ICYUBAHIRO NKICYUMUBYEYI WESE. BANYARWANDA MUREKE TWIYUBAHE KANDI TWUBAHISHE NICYATUBYAYE. NUMURAGE WURWANDA RWAGASABO
birababaje ariko uwabikoze yigaye apfa kuba yarabyaye presind wowe wabikoze wabyaye nde wigayeeeee