Libani: Abanyapolitiki babili bari barwaniye kuri tereviziyo
Mu gihugu cya Libani, ubwo bari bari mu kiganiro mpaka (débat) kuri tereviziyo kivuga ku kibazo cya Siriya, abanyapolitiki babiri bari bagiye kurwanira kuri tereviziyo.
Fayez Chokr umuyobozi w’ishyaka rya Baas socialiste ntiyihanganiye kumva uwo bari bahanganye muri icyo kiganiro mpaka, Moustapha Allouche ,wo mu ishyaka rirwanya ubutegetsi bwa libani yita perezida wa siriya Bachar al-Assad umubeshyi, dore ko iri shyaka rya baas socialiste ari naryo riri ku butegetsi muri siriya. Niko kumusubiza ati: “umubeshyi ni umuyobozi wawe Hariri” (uyobora ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi muri libani).
Ntibyaciriye aho kuko Allouche yahise amena amazi kuri mugenzi we imbere y’umunyamakuru ndetse n’imbaga yose yareba tereviziyo. Fayez Chokr nibwo yahise afata intebe ngo ayitere uwo bari bahanganye maze umunyamakuru arahagoboka arabakiza.
Source: Yahoo News
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|