Kirehe: Yabyaye umwana ufite imitwe ibiri

Umubyeyi wo mu Karere ka Kirehe mu Ntara y’Iburasirazuba arasaba ubufasha nyuma yo kubyara umwana ufite imitwe ibiri.

Uwo mubyeyi wabyaye mu ijoro ryo kuri uyu wa 23 Gashyantare 2016, avuga ko yatunguwe no kumva ko yabyaye umwana ufite imitwe ibiri.

Umubyeyi wo mu Karere ka Kirehe yabyaye uyu mwana ufite imitwe ibiri. Ifoto/Kigali Today.
Umubyeyi wo mu Karere ka Kirehe yabyaye uyu mwana ufite imitwe ibiri. Ifoto/Kigali Today.

Agira ati "Namaze kubyara bambaze ntibahita bambwira ikibazo cy’umwana wanjye. Babanje kubimpisha nyuma bamwira ko yavukanye imitwe ibiri mpita ngwa mu kantu."

Akomeza yibaza uko azamurera, yagize ati "Ni ikibazo ntakiriye neza kuko nibajije uko nzamurera biranyobera. Nzakura he utwenda!"

Mu bindi bibazo yibaza harimo uko azajya amuheka n’uko azajya amwonsa. Ati "Ese buriya koko azabaho!"

Mu kiganiro na Dr Ngamije Patient, yadutangarije ko nubwo iby’uwo mwana wavukanye imitwe ibiri bidasanzwe ariko bibaho mu cyo yise "deformation" aho ngo impinja zishobora gufatana igice kimwe cy’umubiri.

Cyakora kugira ngo ikibazo nk’icyo gikemuke bisaba ubushobozi buhambaye n’abaganga b’inzobere.

Uwo mubyeyi wibarutse umwana ufite imitwe ibiri, yari asanzwe ari umubyeyi wubatse unafite abandi bana bane bameze neza, uwo wavutse akaba ari uwa gatanu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 26 )

lbibunu nibisanzwe ese uwomwana azabaho cq nibyo bamutereje jye ndabo na aribyabihe byimeruka umunsi mwiza yari deck

Deck we the best yanditse ku itariki ya: 24-02-2016  →  Musubize

Jamani Selikali Ya Rwanda Saidieni Mama Huyo Na Mwanake!

Manzi yanditse ku itariki ya: 24-02-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka