Karongi: Umukozi mukuru mu murenge yasohowe mu nama y’umutekano
Umuyobozi ushinzwe irangamimerere mu murenge umwe muri Karongi yasabwe gusohoka mu nama y’umutekano yaguye y’akarere ka Karongi kubera ko ngo yaje mu nama ameze nk’utazi icyo aje gukora.
Ibi byamubayeho nyuma y’uko umuyobozi w’akarere amubonye arimo kwandika ibivugirwa mu nama ku dupapuro dusanzwe, amubajije impamvu adafite aho yandika hakwiye inama ikomeye nk’iyo nk’abandi undi asobanura ko nta kibazo aza kubibika neza.

Ntibyaciriye aho ariko kuko byaje kuba ngombwa ko umuyobozi w’ingabo muri Karongi na Rutsiro, Col Mugabo amubaza ibindi bibazo bimusaba kuba afite amakuru yanditse arimo n’imibare, maze uyu mukozi agaragara nk’utabizi neza kandi adafite n’aho abirebera.
Bamubajije umubare w’ibiti biri mu buhumbikiro bigomba kuzaterwa avuga ko hari ibizaterwa ku buso bwa hegitari 30 ariko ntiyagaragaza umubare wabyo.
Abari mu nama banonye ko uwo mukozi adafite ibyo yasabwaga kandi yitabiriye inama, maze Colonel Mugabo amusohora mu nama ariko nyuma y’iminota mike bamwemerera kugaruka agasaba imbabazi imbere y’inama akazajya anitwararika akitwaza ibikenewe mu gusohoza inshingano neza no gusobanura ibyo asabwa mu kazi.
Gasana Marcellin
Ibitekerezo ( 15 )
Ohereza igitekerezo
|
BAMUBAZAGA IMIBARE YIBITI BAZATERA SE NI agrronome w’umurenge?AHUBWO ABAMUBAJIJE NIBO BAVANGA AMADOSIYE KUKO WE ASHINZWE IRANGAMIMERERE
colonel Mugabo se niwe uyobora akarere?Ahubwo njye ndumva ari we utazi inshingano ze!! Abasirikari bamwe barivanga rwose!!
Ariko ubundi kuki umukuru w’ingabo ariwe ugomba kubaza no guhabwa rapports zirebana no gutera ibiti ndetse n’abana bakingiwe?