Ngororero: Agasozi bahimbye ‘Saint Valentin’
Mu Karere ka Ngororero, Umurenge wa Nyange hari umusozi bahimbye izina rya ‘Saint Valentin’ kubera umusore wahatakarije ubuzima yagiye kugira icyo yimarira n’inkumi mu kagoroba.
Uwo musozi uri ku muhanda uva i Muhanga werekeza i Karongi ugeze mu rugabaniro rw’imirenge ya Rugabano mu karere ka Karongi na Nyanjye mu karere ka Ngororero.
Abaturiye ako gasozi bazi neza amateka yakabereyeho bavuga ko umusore n’inkumi babyumvise kimwe (kumvikana), barashogoshera bajya haruguru y’umuhanda ahantu hari umukingo witegeye umuhanda ariko hari n’agashyamba.
Ubwo nya musore n’inkumi ye bisunze agahuru kari hafi aho, ariko begereye cyane ahareba mu muhanda kuko bari batinye kuzamuka ngo bajye mu ishyamba hagati kandi bwari butangiye kwira.

Umusore yaratangiye arashishikara ariko afashe ku gati kadakomeye, umukobwa nawe afashe ku giti kinini, noneho bageze mu mahina umusore ntiyibuka ko ari ku mukingo na ka gati yari afashe arakarekura aho yari ahagaze haratenguka amanuka uko yakabaye, yiyesura mu muhanda ku ruhande ruriho umugende wa sima.
Umukobwa yabuze uko abigenza aremera ajya gutabaza, abaturage bahageze basanga umusore yumye nk’ejo ipantalo iri mu mavi. Umugabo apfa atyo azize urw’abagabo, agasozi nako bahita bagahimba ’Saint Valentin’ ari we mutagatifu w’abakundana.
Gasana Marcellin
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
ntawayimeZE UZISAZIRA!!
Ibyago bigira abagabo.
tuzajya tumwibuka kuri saint valantin
utarayimeze azamuseke