Juana Bautista ashobora kwesa agahigo k’umugore ukuze kurusha abandi ku isi

Juana Bautista de la Candelaria Rodriguez, umukecuru wo mu gihugu cya Cuba ni we mugore ushaje kurusha abandi kuri iyi si. Impapuro zimuranga zerekana ko yavutse mu 1885 bivuze ko afite imyaka 127.

Umugore wemejwe na Guinness World Records ko ariwe ukuze kurusha abandi ni Umunyamerikakazi, Besse Cooper ufite imyaka 115.

Ikimuranga cya Juana Bautista cyerekana ko yavutse muri Gashyantare 1885 ahitwa Ceiba Hueca muri Cuba ari naho n’ubu yibera.

Abakozi bakora mu kigo cyitwa Gerontology Research Group, batumwe na Guinness World Records kugenzura imyaka y’uyu mukecuru, bavuga ko imyaka ye yaba yarayongereye.

Umwe mu batumwe, Robert Young, yavuze ko ibyo babonye basanze byerekana ko ashobora kuba yaravutse mu 1950.

Robert Young avuga ko uyu mukecuru afite imbaraga zo kwihagurutsa, kugendagenda, kuganira umwanya n’ibindi bitaranga umuntu ugeze ku myaka 127.

Bibaye aribyo Juana Bautista de la Candelaria Rodriguez yaba anganya imyaka n’ishusho y’i New York yitwa Statue of Liberty kuko yubatswe mu 1885.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ntabwo umuntu wakutse amenyo gutya yaba yaravutse muri 1950!! ubu se afite 62 ans gusa!! Non non non!!! Imbaraga afite ubu ashobora kuziterwa n’uburyo yabayeho neza mu mikurire ye!! Iriya myaka rwose yayigira!!

constat yanditse ku itariki ya: 13-03-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka