Iyegura rya Papa Benoit XVI ryahuriranye n’inkuba yakubise ingoro ya Saint Pierre
Ubwo Papa Benoit XVI yatangaza ko ahagaritse kuyobora Kiriziya Gatolika tariki 11/02/2013, muri uwo mugoroba inkuba yakubise ingoro ye yitiriwe Mutagatifu Petero iri i Roma; nk’uko ikinyamakuru Le Gentside kibitangaza.
Ifoto igaragaza umurabyo umanuka ku gasongero k’ingoro ya Mutagatifu Petero yafashwe n’umunyamakuru w’Umutaliyani witwa Filippo Monteforte ukorera ikigo ANSA. Yaje gukwirakwira vuba ku mbuga nkusanyambaga.
Bamwe bibaza niba iyo foto ari umwimerere bivuga ko byabaye cyangwa ari mpimbano. Abahanga mu kugenzura amafoto bemeza ko iyo foto ari umwimerere n’ubwo nta bushobozi buhambaye bakoresha mu kuyisuzuma.

Ikindi kibazwa ni uko iyegura rya Papa ryahuriranye n’inkuba yakubise iwe ari impanuka cyangwa uruhurirane cyangwa ni ikimenyetso cy’Imana. Kugeza ubu, igisubizo buri wese yahagararaho ntacyo.
Papa Benoit XVI w’imyaka 85 yeguye ku bushumba bwa Kiriziya Gatolika kubera imbaraga nke z’izabukuru. Biteganyijwe ko tariki 28 Gashyantare 2013 ari bwo azahagarika imirimo ye ku mugaragaro.
Papa Benoit XVI ni we mu mupapa ufashe icyemezo nk’icyo mu myaka 600 ishize. Uwaherukaga kwegura ni Papa Gregory XII mu mwaka w’i 1415.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo ( 12 )
Ohereza igitekerezo
|
mwese ntimuzi ibyo muvuga..............
ahaa! Imana idufashe twimenyere ukuri tuzabashe kurwana niyiminsi yanyuma naho ubundi wowese politique mu iyobokamana mwe mubona bikwiye? buriya papa abonye atagishoboye kubesha abakiristo bitabaye ibyo ntiyatererana ubwoko bwimana tuziko hari nabemeye gupfa bazira yesu ni ubuhe butwari yaba agaragaje?
ISI IGEZE KURE UBWOKO BW’IMANA BURATERERANWA BIGEZE AHA?IMANA IRATUBURIRA ARIKO NTITUBYITEHO. URABONA NA PAPA NGO ABONE IBIMENYETSO YANGE KUVA KU IZINA; UBUSE NINDE UZATSINDA URUGAMBA SATANI AGABA MUBANTU ?
imana iratuburira nuko tutabimenya
EHeeeeeeee!Papa kweli akirengagiza kuyobora umukumbi yahamagariwe kuyobora nakumiro rwose!Umukumbi utagira uwuyoboye ntaho utaniye n’inzuki zitagira urwiru ubuse ntago isi ikwiye gusengerwa n’ikibazo gikomeye cyane.
Ibi byose nibimenyotso by’isi yanyuma kandi bitugaragariar ngo tube masoope!Doreko hasigaye umu Papa umwe gusa Isi ikarangira kand uwo niwe ugiye gukorana na ANT-CHRIST eg kwemeza kuruhuka kucumweru isi yose,guha ubrenganzira abahuje igitsina kubana akaramata nkumugabo numugore,noguha uburenganzira gushinga amatorero yabayoboke ba SATAN.
Turasabwa kuba maso cyane kandi tugasaba imbaraga ikomeye ituruka ku Mana.
Imana idusaba ko umuntu wese akora umurimo yahamagariwe gukora hano ku isi.Sinibaza impamvu Papa yakwanga umuhamagaro we kandi yaratoranijwe n’Imana. Ese ibi birasanzwe?cyangwa n’ibimenyetso by’ibihe? ibi birasaba ubushishozi kuko ntawamenya impamvu inkuba yakubise ingoro ya Papa.
Kereka niba uwo munyamakuru yari yasezeranye n’inkuba? Mujye mwirinda impuha ba sha! Bibaye ari byo nta kinyamakuru kitari kubyandika! Mujye mwirinda gushyushya abantu imitwe
Ibi bigaragazako imana igifite ifuhe rikomeye kandi ntishaka ko intama zayo zibaho zidafite umushumba uziyoboye.
Aho hantu mu byahishuwe ko nduzi atari ko havuga aho ntiwibeshye muvandi?Ubwo se ufite gihamya cyangwa ufite ibindi ugamije?
Ntacy’imana izakora itabwiye ubwoko bwaya.mureke tubiteg’amaso
Iki ni ikimenyetso cy’umujinya w’Imana, irakariye ingoma y’ubupapa yasiribanze amategeko yayo, kandi ikaba irimo gutegura guhata isi yose kwerereza icyumweru, no kwicisha abatazemera kuyoboka ubwo bwami(Reba Ibyahishuwe 16 n’Ibyahishuwe 13.)