Inyandiko ziburira abirabura zatangiye gukwirakwira kuri internet
“Abirabura ntibasoma, kubw’iyo mpamvu bazahora ari abacakara bacu,” ni amagambo akubiye mu butumwa buri gukwirakwizwa ku mbuga zitandukanye za internet, ipfobya abantu bafite uruhu rwirabura, ishingiye kubyo ibanenga birimo ubujiji, kwifuza birenze n’ubusambo.
Abagiye bakwirakwiza iyi nkuru ntibagaragaza uwavuze ayo magambo, n’ubwo ngo ari umuntu w’uruhu rutukura (umuzungu), ariko bagasobanura bose ko bayumvanye uwitwa Dee Lee kuri radiyo batavuga izina, ikorera mu mujyi wa New York (USA).
Mu rurimi rw’igifaransa iyi nyandiko igira iti:” Les noirs ne lisent pas et resteront toujours nos esclaves”, ibanzirizwa n’amagambo yo kwisegura kubera ikosa ryo gupfobya abantu b’uruhu rwirabura, ariko nanone igasaba uwayisoma kwitekerezaho, akareba koko niba nta banga ry’ubuzima rimwihishe mu bitabo.
Iyi nyandiko yemeza ko abirabura bazahera mu bucakara babitewe n’ubujiji, aho igira iti: « Uburyo bwiza bwo guhisha ikintu umwirabura , ni ukugishyira mu bitabo”.
Nyamara ngo bitewe n’uko isi y’iki gihe yateye imbere mu ihererekanyamakuru, mu masomero anyuranye no kuri internet hari ibitabo byaha Abirabura ubumenyi bwo kubafasha kwibohora ku ngoyi y’ubukene no kumenya amategeko abarengera.
Iyi nyandiko inenga ko Umunyafurika ufite impano y’ubuvumbuzi, imurimo cyangwa se yahawe na ba sekuru, ashaka kuyikubira akarinda iyo ayipfana. Ngo abirabura bariyibagiwe, bibagirwa idini ryabo gakondo n’abahanuzi babo baribagiranye.
Ikindi kinengwa ku birabura muri iyi nyandiko, ni ukwifuza birenze ubushobozi bwabo, gusesagura ibyo bafite, hamwe no kudateganyiriza ejo hazaza; aho ngo usanga buri Mwirabura yifuza kugura ibintu byiza cyane kandi bihenze.
Iyi nyandiko igira iti: “Bifuza kubaho nk’Abanyamerika, bakambara inkweto zigezweho, bakagendera mu modoka nziza cyane kandi zihenze, bakifuza ku mazu y’imitamenwa, nyamara ntibibuke guteganyiriza abazabakomokaho .
Iyi nyandiko yatangiye guhererekanywa guhera mu 2008, ariko ntibahamya neza igihe Dee Lee yayitangarije. Ikavuga ko mu mwaka wabanjirijeho wa 2007 wonyine, abirabura bakoresheje mu minsi mikuru ya Noheri n’ubunani, amafaranga agera kuri miriyari 10 z’amadolari y’amerika.
Aha ngo bari biyibagije ko umusaruro bakorera uko ari bose ku isi mu gihe cy’umwaka, ngo utajya urenga miriyari 450 z’amadolari ya Amerika. Ayo mafaranga angana na 2% by’umusaruro abantu bose ku isi bakorera mu gihe cy’umwaka.
Abirabura ngo aho baba bari hose ku isi bateye kimwe, baba Abanyamerika, abari i Burayi cyangwa muri se muri Afurika, bose ngo bameze nk’abasazi mu bijyanye no kwaya (gupfusha ubusa ibyo bafite), kandi ibyinshi ari ibyo baba bahawe mu nkunga iva ku Bazungu.
Icya nyuma abirabura banengwa ni ubusambo cyangwa kwikubira, ngo bizatuma bakomeza gufatwa nk’abacakara cyangwa abakoroni b’abazungu.
Bavugwa ko bakunda kuba ba nyamwigendaho ntibaharanire kuzamurana ngo bagakunda kurya bonyine biyibagije ko hari bagenzi babo cyangwa abavandimwe bababaye.
Iyi nyandiko irangira ivuga ko n’iyo abirabura basomye, ibyo basomye nta kamaro bibagirira kuko batabisoma bafite intego bashaka kugeraho.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 13 )
Ohereza igitekerezo
|
iyi nyandiko ko mbona yibasiye abirabura wana? Ariko ibyo ivuga ni byo abairabura twishakemo igisubizo kuko bamwe muri twe ntidusobanutse pe" Uburyo bwiza bwo guhisha ikintu umwirabura , ni ukugishyira mu bitabo”.
Birababaje cyane!!!!!!!!