Inkweto zo mu bwoko bwa “Scary Beautiful” ngo ni zo nkweto mbi ku isi
Hari amoko menshi y’inkweto ashyirwa ku rutonde rw’inkweto mbi kurusha izindi, ariko izo mu bwoko bwa “Scary Beautiful” zakozwe na Leanie Van Der Vyver na René Van Den Berg zishobora guca agahigo.
Bamwe mu bamaze kuzibona bavuga ko zishobora kuzaca agahigo ko kuba inkweto mbi ku isi, ariko bakanavuga ko ba nyiri ukuzikora bakoze akazi katoroshye kuko bashoboye gutekereza bakanahanga igihangano abantu benshi muri rusange n’abanyamideri by’umwihariko batatekerezaga.
Izo nkweto zifite talo nini kandi ndende izamuka ikagera mu nsi gato y’amavi. Iyo talo iri imbere y’ahajya amino, mu gihe ubusanzwe talo z’izindi nkweto ziba ziri inyuma ahajya udutsinsino.

Izo nkweto ngo zatangaje abantu benshi muri rusange n’abanyamideri by’umwihariko kuko ngo bazibona nk’igihangano gikomeye cyavuye mu bitekerezo by’abahanzi babiri bakomeye.
Van Der Vyver avuga ko nyuma y’imyaka igera kuri irindwi akora mu bijyanye n’imideri, yagize igitekerezo cyo gushaka umuderi w’inkweto ushobora gushimisha abantu.
Avuga ko kuri iki gihe abantu batakigira ikibashimisha ku buryo iyo babonye ikintu kidasanzwe mu buzima babayemo bagerageza kucyishimira, bakumva ko ari cyo cyabazanira umunezero.

Inkweto za Scary Beautiful zamaze gutoranywa mu zihatanira igihembo gikomeye cyo guhanga udushya. Abanyamideri babigize umwuga ntibazivugaho rumwe, ariko benshi bemeza ko banyiri ukuzikora bagize igitekerezo kidasanzwe cyo guhanga ikintu gishya nk’uko Xander Karskens abivuga.
By’umwihariko avuga ko abahanzi bazikoze bakoze akazi gakomeye ku buryo abanyamideri benshi banakwiye kubafataho urugero kuko inkweto bakoze zigaragaza ko ari abanyamideri n’abahanzi b’abanyamwuga kuko bahanze agashya buri muntu wese atatekereza.
Cyprien M. Ngendahimana
Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
ni sawa man.iyinkweto ni ukuyiha abo waciye amazi gusa
cherie wanjye nzamutungura nzimugurire!!ariko iriya ngendo ra!!, nukubanza gukora kosi yo kuzigenderamo.
izo nkweto ni swag zitinze kugera murwagasabo tukazitsapaaa...
kuva nava i burayi inketo zirantangajeeee, dore inkweto dore inketo . sheli wange agombe azambare.
ZIRENZE UBUBI NI UBUBI SQUARE!!!!
IZO KWETO ZA SCARY BEAUTIFULL NTIZIKWIRIYE ABANYARWANDA KAZI NTIZIKWIRIYE KUGERA MU RWAGASABO.ZIRENZE UBUBI NI UBUBI SQUARE!!!!