Inkari zaba zituma abantu bagira uruhu rwiza

Ku bifuza kugera ku bwiza bitabahenze haba harabonetse umuti buri wese yabonera ubuntu. Uwo muti ni inkari!

Kunywa inkari nk’umuti ugeza ku bwiza ariko ngo si ibya vuba. Abaromani ngo bazifashishaga mu gutuma amenyo yabo yera, mu kinyejana cya 18 mu Bufaransa ngo baraziyuhagiraga, naho mu Buhinde ho ngo bakundaga kuzifashisha nk’umuti.

Mu bihe bya vuba, ubushakashatsi bwakozwe na Martha Christy akabugaragaza mu gitabo yise “Your Own Perfect Medicine", na we agaragaza inkari nk’umuti.

Inkari zaba zituma umuntu aba mwiza.
Inkari zaba zituma umuntu aba mwiza.

Ngo umuntu ashobora kwifashisha inkari azinywa ariko icyo gihe biba byiza anyoye igikombe kidafunguye cy’iza mbere anyaye akibyuka mu gitondo. Ariko na none, ngo umuntu ashobora gushyira nkeya ku biheri byo mu maso, kandi ngo birakira.

Aho iki gitabo gisohokeye rero, ngo umubare w’abantu bifashisha inkari zabo mu kwisiga waba ugenda wiyongera. Hari abazisiga ku biheri bafite mu maso, abandi bakazivanga n’amavuta bisiga, yemwe ngo hari n’abazinywa.

Rebecca Reid, Umunyamakuru wa Telegragraph, mu nkuru yise « nisize inkari mu maso » avuga mo ubuhamya bw’inshuti ze ngo zisiga inkari mu maso.

Umwe muri izo nshuti ze ngo yagize ati “inkari ni umuti mwiza ukiza ibiheri mu maso. Biruta kwifashisha imwe mu miti yabugenewe ihenze na aspirine”.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 19 )

eseinkari zobazivura amabara kumubiri zikoraigihe kigani ]

thank you

arise nicizanye yanditse ku itariki ya: 21-01-2017  →  Musubize

Yooo ivyo ni ukuri kweli? Kumbe tugendana umuti tutabizi? Ariko ngira ntibibuze na inconvenient!

Sincere yanditse ku itariki ya: 13-11-2016  →  Musubize

niba koko arukuri twese tugiye kwaka.

nsabimana janvier yanditse ku itariki ya: 15-02-2015  →  Musubize

najye nzagerageza kwisiga ndebe.

veve yanditse ku itariki ya: 9-02-2015  →  Musubize

Inkari ese ntiza kwangiriza uruhu kubera acid izibamo?

MANIRAFASHA Frank Bosco yanditse ku itariki ya: 5-02-2015  →  Musubize

ndaje nzisige tu!

alias amza yanditse ku itariki ya: 26-01-2015  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka