Imiryango 9 yakoze ubukwe yambaye ubusa mu rwego rwo kudasesagura
Mu mujyi wa Negril mu gihugu cya Jamaica habereye ubukwe budasanzwe, aho imiryango icyenda yiyemeje gusezerana yambaye ubusa buri buri mu rwego rwo kudasesagura nk’uko babitangaje.

Iyo miryango itangaza ko barebye amafaranga bazishyura gukodesha imyenda basanga bayizigamiye yazabagirira akamaro.
Bagize bati “nta nisoni byigeze bidutera kuko tuziranye twese ubusa bwacu kubera iki se tutanatangira ubuzima bwacu tubwambaye, twe ntacyo bidutwaye”.
Bavuga ko ibi bizababera urwibutso rukomeye cyane ndetse nka nyuma y’imyaka 10 bizera ko benshi bazabikora kubera ibyiza babiboneyemo.

Ikinyamakuru Daily Mail cyatangaje video yerekana uburyo ubukwe bwagenze n’uko na padiri nyiri ukubasezeranya nawe yari yambaye ubusa.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
Biratangaje! iwacu dufite umuco nti twabikora
he iyo badakingirizaho ariya makoma se ngo twirebere
ubundi se ubu kombona bari barimo kubikora!!!
ahubwo ni intwari ubwo batahise bagira icyo bakorera aho!!!Abashobora kwihangana barebana ubwambure bakamara ayo masaha yose???!!!! Mu rwanda ibyari ubukwe byaba ......
birasekeje pe!